Sefu watsinze Musanze Fc mu mukino ubanza ntabwo azakina uwo kwishyura.

Niyonzima Olvier Sefu ukina hagati muri Rayon Sports ntabwo azakina umukino bagomba gukina na Musanze Fc ku umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League kubera ikibazo cy’imvune.

Olvier Sefu ku umukino Rayon Sports iherutse gukina aho yakinaga na Amagaju Fc uwo musore yaje gushotwa umupira mu gice cya mbere cyuwo mukino ndetse birangira anasohotse mu kibuga.

Umuganga wiyo kipe Dr Mugemana Charles nyuma yo kureba ikibazo uwo musore yagize yasanze bitoroshye nubwo abantu babonaga SEFU asa nkaho nta kibazo gikomeye yagize. Dr Mugemana uvura abakinnyi ba Rayon yahise asaba uwo musore ko yaruhuka byibura iminsi nk’itatu byibura kugira ngo amererwe neza.

Dr Mugemana yahise yemeza ko Sefu kandi atazagaragara ku umukino wa Musanze aho izaba ikina na Rayon Sports tariki ya 17/5/2019 hano i Kigali i Nyamirambo.

Tubibutse ko Sefu mu mukino ubanza niwe wari watsinze igitego cya 2 cyahaye Rayon Sports amanota 3 kuko batsinze 2 kuri 1. Nawe agitsinda ku munota wa nyuma.

——————————————————————————————————————–

Written by Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*