Sefu yahaye ubutumwa abantu bose bamwandikira bamutuka cyangwa bamubwira nabi.

Niyonzima Olvier Sefu ni umukinnyi wo hagati wa APR Fc ukomeje kugenda yitwara neza mu mikino 2 amaze gukina muri iyo kipe ye mw’irushanwa rya Cecafa Kagame Cup bari gukina.

Sefu nyuma yuko ikipe ye ya APR yari imaze gutsinda Green Eagles igitego 1 ku ubusa twaramwegereye  atubwira byinshi.

“Hari urwego umukinnyi aba yaragezeho rwo gukora akazi ke atitaye kubyo abafana bajyenda bavuga kuko igihe turimo n’igihe cyo gushaka amafaranga ibyo urabyirengagiza ugakora akazi kuko APR yanguriye kuyikinira kugirango mbashe kugira icyo nyigezaho,niyo mpamvu ibyo by’abafana mbishyira kuruhande nkakora akazi kanzanye.”

Sefu kandi yakomeje atubwira ko abo yasize muri Rayon batabanye nabi ndetse nanubu baracyavugana nabamwe kuri telefone baracyari inshuti ye ngo kuko babanye neza nabo.

Tubibutse ko Sefu amaze gukina imikino 3 muri APR harimo 2 amaze gukina muri Cecafa ndetse n’umwe wa gicuti batsinzi 7 ikipe ya Interfoce.

Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*