Tuyisenge Jacques yongeye gufasha Gor Mahia kubona amanota 3.

Rutahizamu w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge yongeye gufasha Gor Mahia gutsinda Sofapaka ya Mico Justin aho ba batsinze ibitego 2 Ku ubusa aho yatsinze ibitego 1.

Gor Mahia ya Tuyisenge yakinaga na Sofapaka aho bakinaga umukino w’umunsi wa 30 muri shampiyona ya Kenya ariko Gor Mahia yakinaga umukino wa 29 kubera ko izigamye umukino 1.

Jacques yatsinze igitego cya shimangiye intsinzi ya Gor Mahia yari ifite igitego 1 biza gutuma isoza umukino iyoboye n’ibitego 2 Ku ubusa.

Gor Mahia nyuma yo gutsinda uwo umukino yahise ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 hagati yayo na Sofapaka ya 2 aho bagize amanota 66,Sofapaka igumana amanota 56.

Gor Mahia kandi nyuma yo gutsinda uwo umukino yahise igira ikizere ko igomba gusubirana icyo gikombe cya shampiyona ya Kenya uy’umwaka.


Written by Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*