Rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques yongeye gutsinda igitego 1 muri 2 banganyije na Mathare United mu mukino wanyuna wa shamapiyona ya Kenya bakinaga.

Tuyisenge Jacques icyo gitego cye yagitsinze mu gice cya mbere kuri Penaliti aho yagitsinze mu munota wa 31.

Igice cya 2 Gor Mahia yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Gor Mahia Omondi.

Mathare United muri icyo gice cya 2 nibwo yatsinze ibitego byayo 2 ndetse umukino urangira ayo makipe yombi anganyije 2 kuri 2.

Tuyisenge Jacques uwo mukino yakinnye uyu munsi niwo wanyuma kubera ko yamaze kumvikana na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola aho agomba kuyerekeza mo umwaka utaha w’imikino.


Written by Mugisha Emmanuel

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here