Umubreziliye wakinaga muri Rayon Sports agiye gusubira iwabo kandi ashobora no kugumayo.

Rafael Da Silva umu Brazil wa kiniraga Rayon Sports arasubira iwabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 nyuma y’amezi 6 akina muri Rayon Sports.

Rafael Da Silva amakuru agera kuri ahobite.com nuko uwo musore igihe amaze muri iyo kipe ya Rayon Sports umusaruro bari bamutegereje ho atari wo babonye ndetse kuri ubu ngo yamaze kumenya ko atazongererwa amasezerano. Uyu munsi saa munani nta gihindindutse araba afashe rutemikirere yisubirira iwabo muri Brazil.

Jonathan Rafael Da Silva amaze gutsinda Amagaju Fc igitego 1 rukumbi afite muri shampiyona y’u Rwanda dusoje.

Rafael yari yarasinye amasezerano y’amezi 6 muri Rayon aho yayitsindiye ibitego 3 bibiri yatsinze Muhanga mu mukino wa gicuti ndetse n’igitego 1 yatsinze muri shampiyona y’u Rwanda.

——————————————————————————————————————–

Written by Mugisha Emmy Calvin.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*