Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera Fc Sam Karenzi wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nk’umunyamakuru kuri radio salus hari ubutumwa yageneye ikipe ya APR Fc bagomba gukina ku munsi w’ejo muri shampiyona y’u Rwanda.

Ubwo uyu munyamabanga yaganiraga na FunClub dukesha iyi nkuru yababwiye ko ikipe ya APR Fc idaheruka gutsinda kandi ko imaze igihe iri mu bihe bibi nta bwoba ibateye.

Yagize ati: “Gahunda yacu ni ugukomeza gutaha ikibuga cyacu gishya tubona intsinzi. APR FC ni ikipe twubaha ariko sinibuka igihe iherukira intsinzi. Ntabwo ari twe izaza kuzukiraho”.

Uretse aba veterans yatsinze mu mikino ya gisirikare,ikipe iheruka gutsinda nizo muri Djibuti niba atari Somalia muri CECAFA,tuzayitsinda rwose kuko turayirusha abakinnyi”.

Ikipe ya APR FC ku munsi wa mbere wayo wa shampiyona y’u Rwanda yanganyije na AS Kigali igitego 1 kuri 1 naho iyo kipe ya Bugesera Fc baza kuba bahanganye kuri uyu wa 2 yo yatsinze ibitego 2 ku ubusa ikipe ya Heroes Fc.

Ku munsi wa 2 wa shampiyona y’u Rwanda hazaba imikino igera kuri 3;

  • Rayon Sports vs AS Kigali 18h00 (Nyamirambo, Stade DA Kigali).
  • Bugesera FC vs APR FC 15h00 (Bugesera Stadium).
  • Gasogi United vs Marines FC 15h00

Ku munsi wo kuwa 3 hazaba imikino 5;

  • Gicumbi FC vs AS Muhanga FC
  • Musanze FC vs Police FC
  • Sunrise FC vs Mukura VS
  • Espoir FC vs SC Kiyovu
  • Heroes FC vs Etincelles FC

Written By Mugisha Emmy Calvin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here