Umutoza byavugwaga ko azerekeza muri Barcelona yamaze kubyamaganira kure

Umutoza w’ikipe y’igihugu cy’Ubuholandi, Ronald Koeman yavuze ko iki ataricyo gihe cyo kuba umutoza wa Barcelona nyuma yuko bimaze iminsi bivugwa ko ari umwe mu bayoboye abatoza bashobora gusimbura Ernesto Valverde mu gihe yaba akuwe ku mirimo ye muri iyi kipe.

Ibintu byavugwaga ko Valverde azasohoka muri Barcelona bimaze iminsi bicecetse aho bishoboka ko ashobora kuguma ku mirimo yo gutoza iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espanye nubwo yabashije kwitwara neza mu mikino ya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ntabwo ari ubwa mbere Ronald Koeman wamaze imyaka itandatu muri Barcelona nk’umukinnyi ashakishijwe ku kazi ko gusubira Camp Nou nk’umutoza ariko yagumye mu kazi ke kuva Gashyantare 2018, uyu mutoza wahoze atoza Everton na Southampton ntabwo ari gutekereza ibyo guhindura.

Ronald Koeman aganira na Ducth Broadcaster NOS – “Harabura umwaka umwe ngo tujye mu marushanwa yo ku mugabane w’Uburayi (Euro 2020) ndakeka ataricyo gihe. Hazahoraho abantu bavugako Barcelona niza nzagenda uko byagenda kose, itangazamakuru rizandika inkuru kandi ni uburenganzira bwabo. Nemeranyije n’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi kandi biranyuzuza.”

Ronald Koeman yabajijwe niba ibivugwa byahagarara avugako babihagarika mu gihe cyose agifite inshingano zo gutoza ikipe y’igihe cy’Ubuholandi ikiri gutegura umukino bazahuramo n’ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza taliki ya 6 Kamena 2018 muri UEFA Nations League.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*