Umutoza wa APR Fc Zlatko ba mu gabanyirije akazi bica amarenga ko ari hafi yo guhambirizwa.

Umutoza w’ikipe ya APR Fc Zlatko Krmpotić ukomoka mu gihugu cya Serbia akazi ke kari mukaga aho mu minsi mike ashobora no kwirukanwa muri iyo kipe y’ingabo z’igihugu kubera umusaruro muke ari guha iyo kipe.

Muri iki gitondo cyo kuwa 1 amakuru atugeraho nuko bamwe mu bayobozi bakomeye ba APR Fc bakoze inama ikomeye hagati ya Staff yose ya APR ukuyemo umutoza Zlatko kubera ko bamaze kumugabanyiriza ikizere.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ngo nuko uwo mutoza Zlatko atazongera kugira uruhare rukomeye wenyine mu gufata abakinnyi 18 bajya ku mukino ndetse n’uruhare rwo guhita abakinnyi 11 babanza mu kibuga.

Umutoza wungirije Umulisa Jimmy we n’umutoza wa 3 ariwe Didier Bizimana hamwe n’abandi batoza bose nibo bagiye kuzaza bagira uruhare runini mu guhitamo abakinnyi 18 ndetse na 11 babanza mu kibuga by’umwihariko muri iyi mikino 4 isigaye ya shampiyona y’u Rwanda.

Zlatko Krmpotić yafashe APR Fc mu kwezi kwa 2 aho yarushaga Rayon Sports amanota 7 ariko kuri ubu aho shampiyona igeze ku munsi wa 26 Rayon irushu inota 1 APR Fc.

Zlatko Krmpotić kandi bimwe mubyo anashijwa ngo nuko atahaga umwanya abo batoza bamwungije kuburyo hari abakinnyi yari yaramaze gushyira kuruhande harimo;

Iranzi Jean Claude,Sugira Ernest (Wavuye mu mvune) Danny Usengimana, ndetse na Issa Bigirimana we abayobozi ndetse n’abatoza bamwungirije ndetse n’abafana ba APR Fc bibajije impamvu atamukinishije umukino batsinzwe mo na Rayon kandi yari muzima ari nawe ufite ibitego byinshi muri iyo Classico y’u Rwanda kandi ukiyikina.

Umutoza Zlatko Krmpotić amaze gutoza APR Fc imikino 11 aho yatinze 7 gusa atindwa 1 anganya 3.

Uyu munsi uwo mutoza yakoresheje imyitozo nk’ibisanzwe ariko ashobora kwirukanwa igihe icyari cyo cyose kuko amakuru atugeraho ngo ikibazo n’amasezerano bafitanye nuwo mutoza ariko n’ubundi aho bijya bishyira nuko ashobora kwirukanwa nyuma y’imikino 4 isigaye muri shampiyona y’u Rwanda cyangwa se akazirukanwa nyuma y’igikombe cy’amahoro kizarangira tariki ya 4/7/2019 umwaka w’imikino urangiye hano mu Rwanda.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*