Umutoza w’ikipe ya Kirehe Fc yageze ku kibuga abura abakinnyi bivuga ko batangiye gushyira gahunda mu bikorwa.

Umutoza w’ikipe ya Kirehe Fc Sogonya Hamisi Kishi yageze ku kibuga abura abakinnyi be mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri (2) mu gitondo.

Muri iki gitondo nibwo Kirehe Fc yagombaga gukora imyitozo yabo nk’ibisanzwe ariko umutoza mukuru ndetse n’abatoza bamwungirije bageze ku kibuga babura umuntu birangira nabo butahiye.

Impamvu ibyo byabaye nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu yavugaga ku ibaruwa n’ibyemezo abakinnyi biyo kipe bari bafashe nuko bose bemenyeranijwe ko nibadahabwa imishahara yabo y’amezi 4 bazahagarika akazi kabo nyuma y’umukino bakinnye na Etincelles.

Abakinnyi muri iyo baruwa bari bandikiye ubuyobozi bubasaba ko babaha imishahara y’amezi 4 bdetse bakishyura na rekiritoma za bamwe mu bakinnyi batazibonye.

Tariki 3/5/2019 abakinnyi biyo kipe bari bandikiye ubuyobozi bose basinyaho.

Kirehe Fc iri mu makipe ashobora kumanuka mu kiciro cya 2 umwaka utaha bitewe n’ukuntu iri kugenda yitwara kuko iri kumwanya wa 15 n’amanota 21 gusa.


Written By Mugisha Emmanuel.

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*