Barcelona inaniwe kwegukana igikombe cy’umwami cya gatanu yikurikiraya nyuma yo gutsindwa na Valencia ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ibi biraza gutuma umutoza wa Barcelona, Ernesto Valverde akomeza kugira igitutu gikomeye cyane.

Image

Barcelona yarifite imibare ko ishobora kwegukana ibikombe bitatu mu byumweru bishize ariko irangije umwaka w’imikino itwaye igikombe cyimwe kigaragaza imbaraga zayo muri uyu mwaka w’imikino, ibi birakomeza kongera kudakundwa n’abafana kwa Ernesto Valverde.

Image

Barcelona yakinnye nabi igice cya mbere kuri Benito Billamarin noneho bisanga batsinzwe ibitego 2-0 mbere yuko igice cya mbere kirangira, ibitego byatsinzwe na Kevin Gameiro watsinze igitego cya mbere ndetse na Rodrigo Moreno watsinze igitego cya kabiri.

Image

Abasore ba Ernesto Valverde bagerageje gukomeza gusunika ngo barebe ko bakwishyura, Lionel Messi niwe watsindiye igitego Barcelona mu gice cya kabiri cy’umukino ariko Valencia yaje kubyitwaramo neza birangira itsinze uyu mukino yegukana igikombe cya mbere kuva 2008.

Imibare ya Opta:

  • Valencia yabaye ikipe ya kabiri yegukanye igikombe cy’umwami mu mwaka umwe nuwo bizihirijemo imyaka 100 bamaze bashinzwe, nyuma ya Espanyol yabikoze muri 2000.
  • Lionel Messi yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’igikombe cy’Umwami wabashije gutsinda igitego mu mikino ya nyuma (final) itandatu yikurikiranya.
  • Barcelona itakaje umukino wa mbere w’igikombe cy’umwami ariko udafite umukino wo kwishyura Lionel Messi yatsinzemo igitego (amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino ya nyuma 13yakinnye).
  • Umutoza wa Valencia, Marcelino atsinze umukino we wa mbere ahura na Barcelona mu marushanwa yose, yakinnye nayo imikino 21 atsinda umwe anganya itandatu atsindwa 14 yose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here