Zamalek yashyize ku meza miliyoni 405 ishaka Kagere Meddy.

Rutahizamu w’umunyarwanda Meddy Kagere ukina mw’ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzania Zamalek yo mu Misiri yamushyiriye ho miliyoni 405 z’amanyarwanda ndetse ishyiraho miliyoni 18 n’ibihumbi 200 z’umushahara ku kwezi.

Ahobite.com amakuru ikesha umunyamakuru wo muri Tanzania witwa Shaffi Dauda yemeza ko Zamalek iri mu biganiro bikomeye na Simba SC ishaka Meddie Kagere cyangwa MK14 nkuko bakunda ku mwita aho muri Tanzania.

Zamalek irashaka gutanga ibihumbi 450$ (by’amadorali) kuri uwo rutahizamu w’umunyarwanda ndetse ko bashaka kuzaza bamuhemba ibihumbi 18$ by’amadorali buri kwezi.

Meddy Kagere aramutse agiye muri Zamalek bwaba Ari ubwa 2 agiye mu bigugu by’abarabu kuko yakinnye no muri Tunisia.

Kandi andi makuru atugeraho nuko Zamalek iri kurwanira uyu musore w’umunyarwanda yo hamwe n’andi makipe atandukanye harimo na Vita club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko Meddy Kagere amaze umwaka umwe muri Simba SC aho amaze kuyitsindira ibitego 35 mu mikino 52 amaze gukinira it kipe yo muri Tanzania.

Meddy Kagere Kandi mu mwaka we wa mbere avuye muri For Mahia niwe ufite ibitego byinshi (23) muri shampiyona ya Tanzania isigaje imikino 2 ikarangira nubwo n’ubundi ikipe ye yamaze gutwara icyo gikombe.

Mu mikino nyafurika MK14 ubwo muri CAF Champions League yasoje Ari uwa 2 afite ibitego 5 aho ikipe ye yaviriyemo muri 1/4 kiyo mikino ny’afurika.


Written by Mugisha Emmanuel

INKURU ZA ENTERTAINMENT KURI YOUTUBE

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*