Yarazutse
Igisigo cyiza gisingiza ubutwari bwa Yesu wazutse mu bapfuye ubu ni muzima


Aimé Uwimana ni Umuramyi mu ndirimbo nyarwanda ziramya Imana zikanahimbaza Imana.
Inyandiko ye iba yuzuye ubusizi kandi ijwi rye mu ndirimbo riba riryoheye amatwi , indirimbo ze ziba zisize kandi ni umwe mu bantu bakongeje benshi imbamutima n’umwifato mwiza mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana .
Yarazutse
Nuramuka unyuzwe na Yarazutse ube uwa mbere gushyigikira channel ya Aimé Uwimana ukore Like , share na subscribe kugira ngo ujye ubona ibindi bihimbano by’umwuka .
Aimé azwiho kandi umwihariko wo gukora imizingo y’ indirimbo zo gushimisha no guhimbaza Imana izo bita izo mu gitabo . Niwe muririmbyi wa mbere wagize iki gitekerezo ndetse abasha guhuriza hamwe abahanzi benshi ngo baziririmbane . Agira kandi nagace kikiganiro mbara nkuru yise Inkomoko ( Story Behind ) aho avuga ku mateka y’ umwanditsi windirimbo runaka aririmba
Utubyiniriro twa aime
Bamwe bamwita , Umusaza (bisonanura uwababanjirije) abandi bakamwita uwo twigiyeho, abandi Bishop gusa ntituzi uko we abifata .
Dutewe ishema no kubagezaho iki gihangano cy’ ubusizi mu kuramya no guhimbaza Imana .


______________
Written by Nelson Mucyo