Umucamanza wakatiye igihano cyo kwicwa amanitswe Saddam Hussein wahoze ari perezid wa Irak yafashwe n’abarwanyi maze yicirwa ku karubanda. 
Daily Mail ivuga ko Raouf Abdul Rahman w’imyaka 69 wakatiye mu 2006 igihano cy’urupfu uyu mugabo wafatwaga nk’umunyagitugu, yaba yishwe n’inyeshyamba. 
Urupfu rwe ntirwigeze rwemezwa na guverinoma ya Irak, ariko abayobozi ntibigeze bahakana ko yaba yarafashwe n’aba barwanyi. 
Bivugwa ko yafashwe tariki 16 Kamena akicwa nyuma y’iminsi ibiri. 
Umudepite wo (…)

Umucamanza wakatiye igihano cyo kwicwa amanitswe Saddam Hussein wahoze ari perezida wa Irak yafashwe n’abarwanyi maze yicirwa ku karubanda.

Daily Mail ivuga ko Raouf Abdul Rahman w’imyaka 69 wakatiye mu 2006 igihano cy’urupfu uyu mugabo wafatwaga nk’umunyagitugu, yaba yishwe n’inyeshyamba.

Urupfu rwe ntirwigeze rwemezwa na guverinoma ya Irak, ariko abayobozi ntibigeze bahakana ko yaba yarafashwe n’aba barwanyi.

Bivugwa ko yafashwe tariki 16 Kamena akicwa nyuma y’iminsi ibiri.

Umudepite wo muri Yorodania witwa Khalil Attieh yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ko Umucamanza Rahman wayoboye Urukiko rw’Ikirenga muri Irak ubwo Saddam yaburanishwaga, yafashwe maze agakatirwa igihano cy’urupfu.

Yanditse agira ati “Abarwanyi bahanira impinduka muri Irak bamutaye muri yombi maze bamukatira igihano cyo gupfa kubera ko yatanzeho igitambo Saddam Hussein.”

Attieh akomeza avuga ko Umucamanza Judge Rahman yagerageje gutoroka bikamupfana ubwo yahungaga umujyi wa Baghdad yambaye imyenda y’ababyinnyi.

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here