Kugirango ahantu hitwe uku n’uku hari aho biba bikomoka. Biterwa n’imitererer yaho, amateka cyangwa ikindi kintu cyaba igisanzwe cyangwa ikidasanzwe ariko gifite umwiharko wacyo.

Ni muri urwo rwego hamwe mu dusozi two muri Gasabo mu mujyi wa Kigali, hari ahitwa ku Gisozi. Kuki rero hiswe gutyo?

U Rwanda rwatangira kubaho n’impugu zarwo, hariho agace kitwaga “Ntora” kabarizwaga mu Ngoma y’u Bwanacyambwe. Nyuma y’aho Umwami Kigeli I Mukobanya; umuhungu wa Cyilima I Rugwe agabye igitero cyibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe, ahasaga mu w’1378, cyikigarurira Ingoma y’aho, ako gace kari kagize iyo Ngoma nako kegukiye burundu ingoma y’u Rwanda yari ifite umurwa mukuru wayo i Gasabo.

Gakomeza kwitwa “Ntora” yo mu Bwanacyambwe bwa Kigali, hakomeza kwitwa gutyo kugeza ku Ngoma y’Umwami Yuhi III Mazimpaka, wategetse ahasaga mu w’1642 kugeza mu w’1675, aho yasimbuwe n’umuhungu we Rujugira wafashe izina ry’Ubwami rya Cyilima II, Cyilima II Rujugira amaze kwima ingoma ya se Yuhi III Mazimpaka,ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa byibumbiye hamwe ngo bitere u Rwanda.Icyo gihe yifashishije Rubanda ,yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi , atsinda i Gisaka n’u Bugesera.

Muri icyo Kibariro, ku Ngoma ya Cyilima II Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1700, Intambara irarema urugamba rurakomera .Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe agwa i Ntora(hariya hubatse isoko ry’imbaho ku Gisozi. Kubera ko Rujugira yatangiye kuri uwo musozi wa Ntora, byatumye awuvuma awita Gisozi; byo kuvuga “Igisozi kibi cyaguyeho Umwami”. Arongera asubyamo awuvuma agira ati “Gisozi, amata make, amagambo menshi”. Iyo mvugo yo kuhita ‘Gisozi’ irahama na bugingo n’ubu, kuhabona amata byabaye ingume.

Umwami w’u Rwanda, Cyilima II Rujugira yategetse ahasaga mu w’1675 kugeza mu w’1708, yatanze akiri muto, Rubanda bwamwishimiye cyane. Nuko asimburwa n’umuhungu we Ndabarasa, wafashe izina ry’Ubwami rya Kigeli III Ndabarasa.

Ubwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here