Amateka agaragaza ko Liberia na Ethiopia ari bimwe mu bihugu bitigeze bikoronizwa ku mugabane wa Afurika, ariko usanga ibihugu abenshi bita ko ari ibihangange nka Amerika byaraciye muri ibyo bihe ndetse n’ubuzima ababituye babayemo bukagendana nuko abakoloni babigennye.

Iyo usubije amaso inyuma mu mateka yaranze Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanga yarakoronijwe n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi birimo Espagne, u Bufaransa,ndetse n’u Bwongereza.

Igitabo “The Indian Book” cy’inzu y’ubwanditsi Childcraft ku rupapuro rwa 70 na 71 gishimangira uburyo Abahinde bo mu bwoko bwa Mohawk (Mohawk Indian) bakoresheje imbaraga zo gushyigikira Abafaransa mu gihe cy’ubukoloni, ikintu cyashoboraga gutuma n’abatuye Amerika bakoresha ururimi rw’Igifaransa nkuko byakunze kugaragara aho igihugu cyakoronije ikindi gifata imico yacyo itandukanye harimo n’ururimi kavukire.

Aba-Mohawk bari baraje muri Amerika kera bavuye mu Buhinde. Baje ari abahigi bahageze barahatura.

Ubwoko bw’aba-Mohawk bwari bufite ingabo n’Igisirikare gikomeye bwayoborwaga na Joseph Brant mu 1609.

Mu nkuru mpamo iri muri icyo gitabo, umwarimu w’Umuhinde utaratangajwe amazina yatangarije abanyeshuri byinshi ku rugamba abakurambere babo barwaniye muri Amerika ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Ese koko abatuye Amerika ubu baba bavuga Igifaransa aho kuvuga Icyongereza?

Abanyeshuri bahise bitegereza umwarimu wabo cyane akimara kubabwira ko yari Umuhinde wo mu bwoko bwa Mohawk.

Yahise abamwenyurira atangira kubabwira ati “ Reka mbabwire ikintu cy’ingenzi ku bwoko bwanjye. Bagize uruhare rukomeye mu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Iyo bitaba ku bwabo ubu muba muvuga Igifaransa aho kuvuga Icyongereza”.

Yakomeje kubatekerereza iby’ayo mateka, ati “Mu mwaka wa 1609 ni cyo gihe abarwanyi bo mu bwoko bwa Mohawk bahuraga n’abazungu bwa mbere. Umwe muri abo bantu yari umuvumbuzi w’Umufaransa witwa Samuel de Champlain wageze ku butaka bwa Canada mu 1603. Yari ari kumwe n’itsinda ry’abanzi bacu; Abantu bo mu bwoko bwa Huron n’Abalgonquin b’abahinde(Huron Indians). Abo Bafaransa bari bafite imbunda, intwaro tutari twarigeze tubona cyangwa ngo twumve na rimwe. Icyo gihe Champlain yarashe babiri mu batware bacu arabica. Kuva icyo gihe abo mu bwoko bwa Mohawk ndetse n’abavandimwe babo b’aba Iroquois bahise baba abanzi bakomeye b’ Abafaransa.

Nyuma haciyeho imyaka myinshi, ni bwo hatangiye intambara y’ikinyejana yahuje Abafaransa n’Abongereza barwaniraga kugenzura igice cya Amerika y’Amajyaruguru. Icyo gihe twe twagiye ku ruhande rw’Abongereza. Abahanga mu by’amateka bemeza ko iyo tuza gufasha Abafaransa,ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada biba byarahindutse uduce tw’u Bufaransa. Ni yo mpamvu nababwiye ngo iyo bitaba ku bwacu ubu muba muvuga Igifaransa.”

Yakomeje agira ati “Twebwe n’andi moko make twari abantu bahambaye kandi b’abanyembaraga,twagiraga amategeko agenga abandi bose.”

Ihuriro ryacu ryagiraga umubare w’abantu runaka bagombaga kuyobora ubwoko bazwi nk’aba ‘sachems’.

Aba bahagariraga ubwoko bwabo mu gihe cy’inama zikomeye ndetse birashoboka ko bimwe mu bitekerezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagenderagaho byavaga mu ihuriro ryacu. Muri iki gihe amwe mu mategeko yashyizweho kandi hari byinshi yakemuye.

Hari igihe twagenzuraga ubutaka bungana na kilometero 1600 ubu wagereranya n’intara 12 zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Twigaruriye amoko menshi. Hari n’igihe twizeraga ko amahanga yose yo mu isi umunsi umwe azaba ari mu biganza byacu.

Byaje guhinduka mu gihe cy’Impinduramatwara ya Amerika ubwo Abanyamerika batangiraga intambara yo kwibohora ingoyi y’igitugu y’ Abongereza,ari nabo ihuriro ryacu ryari ryubakiyeho. Bamwe mu barwanyi biyunze ku Banyamerika hanyuma ubwoko bwa Mohawk bafata umwanzuro wo gufasha Abongereza nk’inshuti zabo za kera.

Umutware wacu witwa Thayendanegea, uwo abazungu bakundaga kwita Joseph Brant yayoboye ubwoko bwacu kurwanya Abanyamerika, atwika imijyi,yica abantu benshi byanamuviriyemo kwangwa ndetse no gutinywa cyane n’Abanyamerika ariko Abongereza bamufataga nk’inshuti nyanshuti.

Ibitero byaje guhagarikwa n’abasirikare ba Amerika baje bagatwara ubutaka bwacu,bagatwika imijyi yacu, bakanica abantu bacu . Benshi bahungira mu bice by’amajyaruguru ya Canada, ubutaka bwari bwarigaruriwe n’u Bwongereza.”

Benshi mubo mu bwoko bwa Mohawk bo mu Buhinde baracyatuye muri Canada. Abandi baba muri Leta ya New York ariko umubare munini wabo batuye mu mijyi ya Canada na Amerika aho bambara, bakavuga ndetse bakitwara nk’abaho.

Joseph Brant, Umuyobozi wayoboraga ubwoko bw’aba-Mohawk b’Abahinde mu 1609

__________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here