Beterave (iri ni izina ry’igifaransa, mu cyongereza izwi nka beetroots cg beets) ni zimwe mu mboga zikungahaye ku ntungamubiri, ikaba isoko nziza y’isukari nziza waha umubiri, ahenshi ikoreshwa mu mwanya w’ibisheke (no mu nganda yifashishwa mu gutunganya isukari), vitamini zitandukanye ziha umubiri imbaraga n’imyunyungugu.

Salade za beterave ni ibyo kurya bikungahaye kuri byinshi umubiri ukenera

Beterave zishobora guhingwa ahantu hose, kandi nubwo ibarwa nk’imboga ziboneka bitewe n’igihe cy’umwaka, ishobora guhingwa ibihe byose. Ubu usanga ahenshi mu masoko no mu turima tw’igikoni ihaboneka kandi abantu batari bacye bamaze kumenya ko gifitiye akamaro umubiri wacu.

Umutobe wa betterave ni ingenzi ku bakora sport kuko yongera ingufu

Beterave akenshi ziribwa muri salade, zishobora gukorwamo umutobe, ishyirwa mubyo kurya nk’ikirungo, ndetse ishobora gukorwamo ifu ukajya uyiminjira ku byo kurya bihiye.

Kuba ikungahaye ku isukari bituma itaba nziza mu gukoreshwa n’abantu barwaye diyabete.
Kuba irimo kandi oxalate, iyo zibaye nyinshi mu mubiri zishobora gutuma amatembabuzi akomera cyane. Abafite ibibazo by’impyiko cg uruhago bagomba kwirinda beterave kuko yatuma bagira utubuye muri zo (kidney stones/calcul renal). Ndetse no ku bafite uburwayi bw’uruhago bayirinda kuko ishobora naho guteramo twa tubuye (gallstones).

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here