Abantu batandukanye, ibigo ndetse nanadi bakoresha ikoranabuhanga bakunda gutaka no kwinubira ko basanga hari umuntu wahamagaye telefoni zabo nyamara bari bazifite ibyo mu cyongereza bita (hacking).

Nk’uko bigaragazwa n’imbuga z’itumanaho nka telephonesuk.co.uk ndetse n’itsinda Telecommunications Heritage Group (THG) ubu buryo bwo kuba telefone yawe ishobora kwitabwa n’undi muntu utazi ngo si ikibazo. Ahubwo ngo ni bumwe mu buryo buri wese ukoresha telefone nawe ashobora gukoresha mugihe ari ahantu atabasha gukoresha telefone cyangwa adashaka kuyitaba, ariko akaba yaha undi muntu yizeye uburenganzira bwo kuyimwitabira binyuze ku yindi nomero ya telefone asanzwe akoresha ariko itandukanye n’iye. Ubwo buryoakaba ari bwo bwitwa Call divert cyangwa call forward mu rurimi rw’Icyongereza.

Dore uburyo call divert ikora:

1.kugirango wohereze nimoro yawe kuyindi telefone bikorwa: Ukanda **21* ugashyiraho nomero ushaka ko izajya ikwitabira, hanyuma ugakanda # nyuma ukemeza (Yes/OK). Urugero: **21*078……# (Yes/OK).

Ushobora kandi kubikorera kuri telefone yawe bitewe n’ubwoko bwa telefone ufite.Dore uko bikorwa:

1. Telefoni ya Sony Ericsson: Winjira ahanditse settings-call- divert calls – ukahasanga divert calls bitewe niyo ushaka ugahitamo.

2. Nokia: setting-call setting –divert- ukemeza- ukabona Divert calls, bitewe niyo ushaka ugahitamo.

3. iPhone: Setting-phone-call forwarding-open-ugahitamo nimero ushaka ko izajya ikwitabira.

Muri telefoni za simukadi 2 Cyangwa 3 (2 or 3 SIM card) zo winjirira muri phone- setting- call setting/calling account- ugahitamo SIM ya 1,2 cyanga 3 bitewe n’iyo ushaka ko baza kukwitabira.

Kuri izi zose twavuze haruguru n’izindi iyo ugeze kuri call divert uba ushobora guhitamo igihe wifuza uwo wahaye uburenganzira ko yazajya akwitabira telefoni yawe, nk’igihe telefone yawe itariho, cyangwa se kuri telefone yose iguhamagaye ntubashe kuyitaba ako kanya.

Dore uko bikorwa:

Divert all voice call: igihe cyose telefone yawe iriho cyangwa itariho.
Divert if unreachable: igihe uhamagawe telefoni yawe ntiboneke cyangwa nticemo.
Divert if no answer: igihe uhamagawe ariko ntiwitabe ngo witabe uguhamagaye.
Divert if busy: mugihe baguhamagaye uhuze cyangwa urimo kuyivugiraho
Divert all data calls: buri wese uguhamagaye azitabwe n’uwo wahaye uburenganzira.

Iyo umaze guhitamo icyo wifuza ukanda kuri Activate – ukabona ahanditse to new number ukandikamo nomero y’uwo ushaka guha uburenganzira – ugakanda OK.

Ni iki cyakubwira ko telefoni yawe irirmo call divert?

Ikizakubwira ko telefone yawe irimo call divert ni uko uzabona akambi kigonze kareba hejuru kari muri telefone yawe, icyo gihe uzihutire guhita ugakuramo ukoresheje bumwe mu buryo twakubwiye haruguru.

Hari igihe kandi abantu bazakubwira ngo turaguhamagara tukitabwa n’undi, icyo gihe ntuzapfe guhakana ahubwo uzakoreshe zimwe muri za nzira twavuze haruguru zikuramo call divert bizakemuka.
Ubundi buryo bworoshye wakoresha mu kureba niba nta call divert ufite muri telefoni yawe ni ugukanda *#21# hanyuma ugakanda yes/ok.

Uko Divert call ikurwa muri telefoni

Mu gukuramo call divert hari inzira zitandukanye
Gukanda nanone #*21*nomero y’umuntu wahisemo ko azajya akwitabira # urugero #*21*078…..#
Gukanda ##002#
Ushobora nanone kwinjira muri za nzira twanyuzemo tuyishiramo wagera ahanditse call divert ugahitamo ahanditse cancel all divert. Gusa hano hari igihe telefone igusaba umubare w’ibanga (password) ugashyiramo amazeru ane (0000) ukemeza bihita birangira bikavamo.
Wamaze kandi guhitamo igihe utifuza ko wajya witabwa n’uwo utahaye uburenganzira ushobora guhitamo deactivate mu mwanya wa activate.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here