Kuva imyuna( épistaxis ) ni indwara isohora amaraso mu mazuru, akenshi kuva imyuna biba mu izuru rimwe.Iyo amaraso abaye menshi, ashobora no kuzura aho amazuru yombi ahurira (ahazwi nka nasopharnyx) bikaba byatera amaraso guturuka mu mazuru yombi.

Résultat de recherche d'images pour "hémorragie nasale"

Amaraso ashobora no kumanuka mu muhogo akaba yagera mu gifu, bikaba byatera uri kuva gucira cg kuruka amaraso.

Kuva imyuna myinshi bitera ikizungera, kuribwa umutwe, gucangwa no kugwa igihumure.

Ese gutakaza amaraso menshi bijya bibaho?

Gutakaza amaraso cyane bitewe no kuva imyuna ntibikunze kubaho.

Kuva amaraso mu bindi bice; nko mu menyo, mu nkari cg ahandi bishobora kwerekana ko amaraso yawe atavura neza,

Cyangwa indi ndwara ikomeye cyane, niyo mpamvu mu gihe ukunda kuva cyane ugomba kugana kwa muganga ukamenya impamvu.

Ese ni ryari ugomba kugana kwa muganga mu gihe uva imyuna?

Niba ukunze kuva imyuna kenshi

Niba ubona amaraso atangiye kuza no mu bindi bice nk’inkari cg ibyo witumye

Igihe uruhu rwawe ubona ruhindura ibara, rukirabura kandi rukababaza igihe cyose ugize akabazo.

Niba uri gufata imiti ituma amaraso atavura (nka warfarin cg aspirin)

Niba warakorewe uburyo bwo kuvura kanseri buzwi nka chemotherapy mu gihe cya vuba

Mu gihe urwaye indwara zishobora gutuma amaraso atavura neza nk’indwara zibasira umwijima, impyiko cg indwara yo kuva ntukame.

Ese ni ryari ugomba kwihutira kugana ivuriro rikwegereye?

Ubona bidahagarara nyuma y’iminota icumi,

Niba uva imyuna mu bihe bitandukanye ariko mu gihe gito

Mu gihe uhumeka bikugoye cg ukumva umutima uteragura cyane

Niba wumva uri kuzungera cg wumva ugiye kwikubita hasi

Mu gihe ukorora cyangwa uruka amaraso
Niba umuriro wazamutse (hejuru ya 38.5 °C) ndetse ukaba utangiye gushesha urumeza ku ruhu

Ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga, mu gihe ugaragaje kimwe muri ibi bimenyetso.

Ese imiti ikoreshwa mu kuvura kuva imyuna ni iyihe?

Kuva imyuna mu gice cy’inyuma mu zuru:

Iyo uvuye imyuna muri iki gice, akenshi birikiza nta miti ukoresheje.

Umubiri ubwawo uhita utuma amaraso avura ahari kuva amaraso bityo bigahita bihagarara.

Iyo ari udutsi duto tw’amaraso twacitse, iyo tugaragara muganga ashobora kudusana cg kuduhoma hakoreshejwe silver nitrate/nitrate d’argent.

Iyo bikomeye, hashobora kwitabazwa ubundi buryo kwa muganga mu guhagarika ayo maraso.

Kuva imyuna mu gice cy’imbere mu zuru:

Kuva muri iki gice akenshi ntibyihagarika, bisaba kugana ivuriro bakaba bahagarika iyi myuna.

Bumwe mu buryo bukoreshwa kwa muganga mu guhagarika imyuna

Ese waba Uzi uburyo wakwirinda kuva imyuna?

Kuva imyuna kuri bamwe biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, mu gihe hashyushye cyane cg hakonje.

Ushobora gukoresha Vaseline ukazajya usiga ku mazuru, cg indi miti yoroheje bapuriza mu mazuru mu rwego rwo koroshya imiyoboro yo mu mazuru.

Irinde kwikorakora no gukoresha ibindi bintu mu mazuru yawe mu buryo bwayangiza, irinde kunywa itabi, Itabi rituma mu mazuru humagara cyane

Niba kuva imyuna biterwa n’indi ndwara; yaba umwijima, allergies cg sinusite ni ngombwa gukurikiza inama za muganga mu kwirinda kuva imyuna.


Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatira ibyemezo ku buzima bwe, niyo mpamvu tubashishikariza kujya kuri Hospital ikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Résultat de recherche d'images pour "hémorragie nasale"

Witten by Gihozo Justine

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here