IJAMBO ry’ umunsi
Inkuru ngufi
Nkuko www.ahobite.com ikunda kubagezaho buri munsi ijambo ry’ Umukozi w’ Imana, uyu munsi turabagezaho ijambo rifite umutwe w’ amagambo ugir’ uti ”
Humura Ufite ubudahangarwa
Bishop Patrick Mutware
ASIM/NLCC
Kicukiro-Kigali
Icyanditswe cy’ Umunsi
“Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka.Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho, kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.”
(Yesaya 41:11-13)
Haleluyaaa
Ntituzakorwa n’isoni , dufite Impanvu yo kumuhamya no kumu rata ndetse no kwisanisha nawe kuko niwe wabanjye kuduha ubugingobwe ngo tubeho ubu turabagaciro nukuri.
Ni mukomere babandimwe ibyibwira ko bidufiteho ijambo n’ ibinyoma ayomajwi nti muyacumbikire na gato.
Ibikurwanya byose arabihagurukiye muri akakanya mwiza rya Yesu ,kandi ukomeze mugire ibihe byiza byogusenga
Buri munsi jya wandika ku ruhande icyanditswe wize kandi urusheho gutekereza ku mugambi mwiza Imana igufitiye . Yesu abahe umugisha.


________________
Iri jambo ryashizwe ku rubuga na Nelson Mucyo