Umuziki ni kimwe mu bintu biranga umuco wa sosiyete runaka ndetse bukaba bumwe mu buryo abantu bagaragarizamo imvamutima zabo, ibyo bizera, ibyo banga, ibyiza bashishikariza abandi gukora cyangwa kwirinda. Umuziki kandi ukoreshwa mu kwishimisha ndetse ukanagira akarusho kuko wifashishwa mu rwego rwo gufasha abantu kugira akanyabugabo mu bihe bikomeye. Umuziki ni kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gufasha umuryango guhindura imyumvire, by’umwihariko bagana aheza. Akaba ari nayo mpamvu tubona amadini atandukanye, inzego z’ubuyobozi zitandukanye, ibigo, abagize ibyago bifashisha umuziki mu bikorwa byabo bya buri munsi. Usibye kuba wakwifashishwa muri ibi bikorwa bitandukanye, umuziki utoranijwe neza kandi ujyanye n’amahitamo ya buri muntu mbese utari wa wundi wa kaza roho umena amatwi, ufite umwihariko ku mikorere y’umubiri w’umuntu ndetse n’imitekerereze cyane cyane wa muziki wa kera witwa classic ndetse na Mozart n’izindi njyana zituje

ABAKURIKIRA AMATEKA MUZI UMUGABO WITWA Albert Einstein,WAKOZE BOMBE ATOMIKE YARIMBUYE ABO MURI HIROSHIMA N’AGASAKI!!

Gusa sinje kubabwira iby’iyo ntwaro kirimbuzi yakoze ikoreka isi ahubwo nagira ngo mbabwire ukuntu umuziki wamukoreye ibitangaza. Bivugwa ko uyu mugabo mu buto bwe ngo yaba yaragiraga amanota make mu ishuri kugeza ubwo abarimu basabye ababyeyi be ko bamujyana akiga imirimo y’amaboko. Nyina umubyara ntiyemeranije n’abo barimu ngo ajyane umuhungu wemu guhinga cyangwa indi mirimo y’amaboko ahubwo yigiriye inama yo kumugurira igicurangisho cyitwa violin. Einstein yarayikinnye karahava ndetse aba n’umuhanga mu kuyicurangisha no guhanga uturirimbo tujyana nayo. Kubera umuziki wo munjyana ya Mozart na bach yaririmbaga byatumye avamo umunyabwenge w’igihangange isi yose ihora yibukira ku bumenyi butandukanye yayisigiye mu bugenge. Ngizo ingufu z’umuziki ku mikorere y’ubwonko bwa muntu rero!

Si n’ibyo gusa kuko umuziki uruhura umutwe. Kenshi na kenshi abantu bajya bakora cyane kugeza ubwo bumva bananiwe. Muri uwo munaniro umuntu ashobora kuruhuka yumva uturirimbo dutuje maze akumva agenda amera neza. Si ibyo gusa kandi umuziki ufasha abantu kuko unafasha abantu bumva bihebye kubyibagirwa maze bakagaragara neza batakunje isura.

Usibye kumva umuziki ukanezerwa kandi ukumva ukugeze ku nzoka cyangwa ku ndiba y’umutima, burya umuziki unagira ingaruka nziza ku mitemberere y’amaraso n’ugutera k’umutima kimwe n’imihumekere y’umuntu. Ibi bikaba biterwa n’injyana y’umuzika umuntu aba yumva n’uburyo aba yumva ayikunze. Ubushakashatsi bwerekana ko ngo umuziki ugenda gahoro utuma umubiri wumva ubohotse ndetse ukanafasha ubwonko kutananirwa vuba cyane iyo hari ibintu bisaba umuntu gufata mu mutwe.

Umuziki ugira uruhare mu gutuma ubwonko bw’umuntu bwibuka cyane ndetse ukanatuma umuntu abasha kwiga byinshi. Mu bushakashatsi bwakozwe na Center for New Discoveries in Learning bwerekana ko kwiga bishobora kugira umumaro iyo umuntu yumva umuziki utuje. Aha ngo abacurabwenge n’abasizi bo mu bugereki bakaba bararirimbaga ibisigo byabo kubera ukuntu kubiririmba byabafashaga kubyibuka. Umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze wo muri Bulgarie, Dr. George Lozanov yerekanye uburyo bwo kwigisha indimi z’amahanga mu buryo bwihuse hifashishijwe indirimbo aho umunyeshuri yashoboraga gutaha afashe mu mutwe amagambo agera ku gihumbi. Aha ngo uyu mugabo akaba yarifashishaga umuziki wo mubwoko bwa classic. Aha ngo muzika ikaba yinjira mu bwonko ikajyanamo amakuru yose umunyeshuri aba yize ndetse ikanafasha umunyeshuri kwibuka neza amasomo aba yayizemo.

Kenshi na kenshi umuntu ashobora gukora cyane akumva ababara umutwe cyane ndetse ugasanga n’imitsi yo munsi ya nyiramivumbi yahagurutse kubera umuvuduko w’amaraso uba wiyongereye. Iyo umuntu afunguye ka muzika akumva bigabanya guhaguruka kw’iyo mitsi y’umutwe akagaruka ku murongo bityo akabasha gushyira ibintu ku murongo kubera ko umubiri nawo uba uri kuruhuka.

Mu batazi akamaro k’umuziki babona abahanzi bagatangira kubagira abahanzweho, nyamara inganzo yabo icishijwe mu bikoresho bya muzika bitandukanye n’injyana zitandukanye biri mu bituma umubiri ugira ubudahangarwa. Aha ntawabihakana kuko muzanarebe iyo muri sitadi cyangwa ahandi hari ikirori nko mu kiriziya korari yujuje abakirisitu umwuka, abantu bumva banezerewe maze bazunguza umubiri ho bikaba akarusho ku mikorere yawo. Ku bakunda kubyina za zindi zituma basimbuka bakajya mu birere usanga ari umwanya mwiza wa siporo kandi ngira ngo nta muntu utazi agaciro kayo mu kurinda indwara zitandura nka kanseri, indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, stroke n’izindi.

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’urubuga http://wiki.answers.com/Q/How_does_music_effect_the_human_body dukesha aya makuru, ngo utuma urukundo, ndavuga kuryoshya hagati ya sheri shushu bigenda neza. Ngira ngo namwe muzabirebe nk’iyo umusore cyangwa inkumi azi ko ari busurwe usanga radiyo yarekuye uturirimbo dutuje twuje amagambo ateretse umutoma dutuma abasha kwishimana n’umukunzi bityo urukundo, akana ko mu jisho, kumwenyura n’udushyi tutababaza two ku matama bigasagamba. Na none kandi uzasanga kenshi hari abashakanye bamwe bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina biyumvira uturirimbo dutuje kubera ukuntu bibafasha kumva batuje muri iki gikorwa dore ko mwene n’izo z’ingwatiramubiri ngo zaba zifashishwa muri ya mirimo ibanziriza igikorwa nyirizina kubera amagambo meza aba azirimo.

Umuziki mu buzima kandi utuma umuntu ahorana umutuzo n’akanyamuneza. Muzabirebe mu ngabo z’ibihugu bitandukanye usanga umuziki ari ingenzi mu gufasha abasirikare guhorana morari kandi bikanatuma bagira umuhati no kudacika intege mu kazi kabo. Si ku basirikare gusa kuko uzarebe umuntu ukunda umuziki noneho byaba n’akarusho akaba afite ijwi ryo kuririmba usanga ntako bisa kuko adashobora kurambirwa mu byo akora byose.

Ikindi cyiza cy’umuziki nuko wongera umusaruro. Aha bamwe bashobora kutabyemera kimwe n’ubu bushakashatsi ariko muzarebe umuhati umuntu umeze neza mu mutwe akorana ugereranije na wa wundi biba byivanze. Ikindi kandi biha inyungu abahanzi. Ikindi nakongeraho aha ni uko burya umuziki ari ingenzi cyane cyane ahahurira abantu benshi. Muzarebe namwe akabari katagira umuziki abakiriya bakanyweramo uko baba bangana!

Ngo usibye no kuba muzika ari ingenzi ku bantu, inyamaswa n’ibimera nabyo binezezwa n’umuziki mu mikurire yabyo. Zimwe mu nyamaswa zakoreweho ubushakashatsi ni inkoko aho bazicurangiraga umuziki wo mu bwoko bwa the blues maze zongera umusaruro w’amagi zateraga. Umuziki kandi ngo ushobora no gutuma umukamo w’inka wiyongera nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi bo mu gihugu cya Kanada. Bakomeza bavuga kandi ko ingano zitewe hafi y’ahantu haba amajwi y’umuzika ngo zikura vuba cyane!

Mu bushakashatsi bwe Dorothy Retallack akaba yarerekanye ko ngo ibihingwa bikura neza kandi vuba iyo bicurangiwe umuziki wa classic, jazz, pop, injyana z’abahinde. Gusa ariko yerekana ko hari imiziki itajya imbizi n’imikurire y’ibihingwa cyane cyane rock kuko ngo ibihingwa byageragerejweho ubwo bushakashatsi hifashishijwe rock byahise byuma mu gihecya hafi cyane.
Ngayo nguko rero! Umuziki ni ingenzi ariko wa wundi utuje ukaba akarusho. Gusa umuziki ugomba kujyana n’ibikorwa. Ba bandi rero baha icyuho ubunebwe bakibera mahwi n’uburiri ngo barumva ingoma nyamuna bisubireho. Ikindi kandi umuziki ugomba kumvwa ku ijwi riringaniye kuko iyo urusaku rubaye rwinshi rwangiza umubiri ndetse n’ibidukikije.

_________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here