Jay_Z ni umuraperi w’umunyamerika w’imyaka 50 ufite izina rikomeye kuri uyu mugabane wa Amerika ndetse no ku isis yose, uyu mugabo wa vukiye mu mugi wa New York I Brooklyn, yamenyekanye mu ndirimb nyinshi harimo: Drunk in love,Dirty off your shoulder,Renegade n’izindi. Yasohoye indirimbo nshyashya arikumwe n’umugore we Beyonce bise “MOOD 4 EVA”.


Muri iyi ndirimbo Beyonce aririmba mo amagambo agaragarza ko umugabo we Jay_Z ashobora kuba akomoka mu Rwanda. “MOOD 4 EVA” iri kuri alubumu ya Beyonce yitwa “The Lion King:The Gift”, dore amagambo agize igitero cya gatatu Beyonce aririmba mo

“my baby father,bloodline Rwanda why would you try me? why would you bother? Iam Beyonce Giselle Knowles-Carter I am the Nala,sister of Yoruba Oshun,Queen Sheba, I am the mother…”.

Tugenekereje mu kinyarwanda yaize ati:

“Se w’abana banjye, amaraso ye(inkomoko ye) ni mu Rwanda kuki ungeregeza?kuki wabikora? ndi Beyonce Giselle Knowles-Carter umu Nala, mushiki wa Yoruba Oshun, umwamikazi wa Sheba, ndi umubyeyi.


Ibi kiaba byerekana ko Jay_z ashobora kuba akomoka mu Rwanda naho umugore we Beyonce akaba akomoka mu burengerazuba bwa Afurika ahaba ubwoko bw’aba Yoruba, ubu bwoko bukunda kugaragara muri Togo,Nigeria na Benin.


Written by Vanessa Munyana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here