Aya makuru ajya kumenyekana Kagame Shami yabanje kugenda akwirakiza inyigisho mu bagenzi be ababwira ko bagomba kwirinda umwanda kugira ngo batazagerwaho na Ebola . Ibi byabaye nyuma y’amakuru y’umurwayi wa Ebola wagaragaye i goma ku mupaka uhana imbibi na Rubavu . Mu kiganiro yagiranye na ahobite Iwacu yadutangarije byinshi

Guhura na Kagame Shami indamukanyo ye atangira akubwira ko ” Ari umunyarwanda muzima ukunda igihugu nabagituye uharanira kwigira …. ati aho niho ho ”

Kagame Niyobuhungiro Shami uvuga ko ari Kagame muto

Twamusanze mu mudugutu wa Nyabitare mu kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo

Uyu mwana wiga kuri Bright Kids Nursey school muwa kabiri atangira avuga ko yabonye kagame kuri Television Rwanda avuga kandi ko akunda kagame kubera ko yabahaye amata nibiryo ngo batarwara bwaki .

Iyo umubonye ubona ari umwana cyane kuko yiga no muri garidiyene ariko iyo wimvise uburyo yafashe mu mutwe gahunda za leta , azi umudugudu atuyemo akagari umurenge n’Akarere .

Bigeragezo Barnabé ni Papa wa Kagame Buhungiro Shami yabwiye ahobite250 ko umwana we akunda perezida wa repubulika cyane kuburyo yamusabye ko yakongera izina rya Kagame ku mazina ye yanditswe mu byangombwa

Iyo uhuye na Shami akuririmbira indirimbo zitandukanye zigaragaza ubutwari bwa Perezida Paul Kagame ati ” kagame Paul yambereye akabando …”

Ikiganirro twagiranye cya Tv (Video -Clip)kiracyatunganywa muzakigezwaho mu nkuri yacu yubutaha .

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here