Lupita Amondi Nyong’o, umukinnyikazi wamafilime ufite igihembo cya Oscar akaba ari we mbere wabonye icyo gihembo ukomoka muri Kenya ndetse niwe wambere wagitsindiye ufite ubwenegihugu bwa Mexico.

Nyong’o yavutse ku ya 1, Werurwe, 1983 avukira mu mujyi wa Mexico aho bari mubuhungiro, akaba ari umwana wa kabiri mu bana batandatu, avuka ku babyeyi babanyakenya aribo Dorothy na Peter Anyang’Nyong’o, bafite igisekuru cyaba Luo akaba ari ubwoko bw’abaturage bo muburengerazuba bwa Kenya. Ise yabaye minisitiri muri serivisi z’ubuzima ndetse anaba senateri muri Kenya.

Lupita izina rikomoka muri Spain yahawe na se nyuma y’umunsi umwe gusa avutse nkuko bisanzwe bigenda mu muco waba Luo. Ataruzuza umwaka, ababyeyi be bagarutse ku ivuko aho ise yaramaze kubona akazi ko kwigisha muri kaminuza ya Kenya. Nyong’o yakuriye mu muryango w’abanyabugeni aho imiryango yakundaga guhura kenshi maze abana bakabakinira udukino dutandukanye bakundaga no gusohoka cyane bakajya mu bitaramo kureba aho abandi bakina.

Afite imyaka 16, ababyeyi be bamwohereje muri Mexico kwiga Spanish ururimi rukoreshwa muri Mexico na Spain mugihe cyamezi arindwi. Ajya bwa mbere kuri stage yigaga muri Rusinga International School muri Kenya aho yakinnye mu kinamico Oliver Twist, nimu gitaramamo cyari cyateguwe niryo ishuri. Yize amashuri yisumbuye muri St.Mary’s School i Nairobi mu mwaka 2001, yavuye aho yerekeza muri Hampshire College yo muri America aho yabonye impamyabushobozi (Bachelor’s degree) mu masomo yibijyanye na filime n’ikinamico mu 2007.

Muri 2009, Nyongo’ yagaragaye muri filime ngufi (serie) yacaga kuri MTV Base Africa na televiziyo zo muri Kenya yitwa Shuga yakanguriraga urubyiruko kwirinda icyorezo cya Sida. Muri uwo mwaka yanditse anayobora filimi iri mu bwoko bwa documentary In My Genes, yavugaga ku ihohotera rikorerwa banyamweru.


Nyong’o yagiye kwiga muri Yale’s school abona impamyabushobozi yisumbuye (Matsers) mu bijyanye no gukina ikinamico hari muri 2012. Akirangiza aho nibwo yaje kubona umwanya wo gukina muri filime 12 Years Slaves aho yakinnye yitwa Patsey yamuhesheje igihembo cya Oscar bituma amenyekana kuruhando mpuzamahanga nkumunyafurikakazi wa mbere warubonye icyo gihembo.

Nyong’o avugako abantu bamubereye ikitegererezo byatumye akunda umwuga wo gukina amafilime harimo Woopi Goldberg, Oprah Winfrey na Michael Jackson. Yagaragaye muri filime zitandukanye nka Non-Stop (2014), Star Wars: The Force Awakens hamwe The Jungle Book (2016).

Nyong’o yagaragaye kandi kuri cover z’ibinyamakuru bikomeye nka New York’s spring fashion issue na the UK magazine Dazed & Confused. Yaje gutorwa nkumugore urusha abandi uburanga na People magazine ndetse atorwa na Glamour nkumugore w’umwaka. Iyi nkuru twifashishije, urubuga nka Britannica, Wikipedia na Popsugar.

Written by Nelson Mucyo_ ahobite250

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here