Ahobite250 yagukusanyirije ibintu ukwiriye kumenya

Birashoboka cyane ko nawe waba waramenye ubwenge nkanjye bakubwira ngo Jacques yakunze Rose ndetse aramwitangira cyangwa se warababonaga ku gifuniko cy’amakarita aya bakina ukumva ugize amatsiko yo kumenya byisnhi kuri abo bantu gusa nanone birashoboka cyane ko waba wararebye Filimi yitwa Titanic ariko ukagirango ni bimwe bya Filimi nka bimwe bya Comando na Kabutura, Aha ku bijyanye na Filimi ya Titanic yo ndagirango nkubwire ko ari Filimi y’impamo cyangwa se ibintu byabayeho.

Ni byinshi waba uzi kuri ubu bwato kuko ubusanzwe Titanic ni ubwato buzwi cyane mu mateka nk’igikoresho cyakozwe nibiganza by’umuntu cyashoboye kugendera ku mazi arikinini bwambere mu mateka y’isi dutuye n’ubwo urugendo rwayo rutayibereye ruhire. Uyu munsi twabateguriye bimwe mu bintu ubu bwato bwari bufite nk’umwihariko kurusha ubundi bwato bwose bwari bwarabayeho mbere yabwo.

*Titanic yar’ifite ubunini bungana n’ibibuga nibura bitatu bikinirwaho umupira wamaguru, kugirango ubyumve neza ni ukuvugako ufashe ibibuga bitatu ukabitereka muri titanic byari kujyamo aha twakwibutsa ko ubundi ikibuga cyemewe kiba gifite ni bura metero 80 zubugari ni 120 z’ubuhagarike bisobanuye ko ububwato bwari bufite nibura metero 240z’ubugari ndetse na 360 z’ubuhagarike aha umuntu agenekereje

*Ubu bwato kandi kumunsi bwakoreshaga toni zigera kuri 800 zibikomoka kuri peteroli bitewe n’uko ubu bwari ubwato bukoranye moteri naho kubijyanye n’umuvuduko nuko bwashoboraga kujyenda ibirometero bigera kuri 27 mu isaha (27km/h).sinzi niba wumva neza aha icyo bishatse kuvuga ariko uramutse uzi gukoresha izi ngero wamaze kumenya umuvuduko ubu bwato bwa Titanic bwabaga bufite.

*Ikindi ushobora kuba utazi n’uko titanic aribwo bwato bwonyine bwabanje kujyira ikorana buhanga rya telephone n’amatara y’amashanyarazi mu byumba byose byari bigize ubu bwato. Aha kandi Titanic yari ifite ascenseur enye kutumva icyo ascenseur aricyo twamubwirako ari ikintu giteye nkakazu gatoya kaba mu nyubako ndende gifite akamaro ko kuzamura no kumanura abantu mu nyubako ndende sibyo gusa kandi yari inafite ubwogero (piscine) zifite amazi ashyushye gusa zo ntabwo umubare wazo ugaragazwa nyuma yibyo kandi hazaho ni byumba by’isomero bibiri namasoko matoya nayo agera kurabiri,….

*Ku munsi umwe abagenzi bari muri ubu bwato bakoreshaga amazi yo kunywa arihagati ya litilo 56000-70000. Ndetse Titanic yari ifite ubushobozi bwo kuba yatwara abantu bagera ku 3547 ariko abo yaritwaye muri kiriya gihe bageraga ku 2200 byabaturage bikavugwa ko abagera ku 1500 n’imisago aribo basize ubuzima mu mpanuka ya buno bwato.

*Ibijyanye no kugenda muri buno bwato tike yari ihenze kurusha izindi yaguraga amadorali 99000 ugereranyije nagaciro kamadorali y’uyu munsi “ni ukuvuga 71280000rwf”. Imirire yo ukuntu yari iteye ibiro 39008 by’inyama ni byo byaribwaga ku munsi,amagi 40000,toni 40 zibijumba ibiro 1587 byibitunguru , 36,000 bya pome n’ibindi biribwa binyuranye dore ko aha mu bwato abantu babaga bameze nk’abatuyemo.

Byumvikane neza ibi ni bimwe mubyo ushobora kuba utaramenye kuri ubu bwato bwa Titanic naho amateka y’ubu bwato ni menshi kuko niba nawe ushobora kumva ijambo Titanic bakinnye mo Filimi imara amasaha runaka kandi iri jambo rifite amateka udashobora kwandika cyangwa ngo wowe urimo gusoma usome ayo mateka mugihe kingana n’iki uyasomyemo bishobora gutwara iminsi n’iminsi. Murakoze rero ufite ikifuzo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri Email [email protected]

Tunashimira umukunzi wa ahobite250 wadusabye kumukorera iki cyegeranyo.

____________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here