Hari abahanga, intwari  babayeho kuri iyi si dutuye

Haba abamenyekanye kubuvumbuzi bakoze, ku magambo y’ubuhanga bavuze, mu ntambara barwanye ku miyoborere myiza n’ibindi bitandukanye bakoze bikaba bitazibagirana mu mateka

Dore amwe mu magambo yavuzwe na Mahatma Ghandi yabereye abatuye isi urwibutso

1. Ijisho riramutse rihorewe irindi jisho, byarangira abatuye isi bose ari impumyi.

2. Umunyantege nkeya ntashobora kubabarira, imbabazi ni umwihariko w’ abanyembaraga.

3. Kunanirwa kwihangana ni ko gutsindwa intambara.

4. Gukorana ubucuruzi ubunyangamugayo biragoye ariko birashoboka.

5. Imana ntigira idini.

6. Jya ubaho nk’uzapfa ejo, gusa wige nk’uzabaho iteka ryose.

7. Icyo utekereza ni cyo uba.

8. Niteguye gupfa ariko nta mpamvu yatuma nitegura kwica.

9. Ushobora kutamenya umusaruro uzava mu byo ukora, ariko nutagira icyo ukora, nta musaruro uzigera ubona.

10. Ejo hazaza hashingira ku cyo ukora none.

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here