National Aeronautics and Space Administration (NASA), ni ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure kiri gukora iperereza ku bivugwa ko umwe mu bo cyohereje mu isanzure yahakoreye icyaha, akinjira muri konti ya banki y’umugabo batandukanye.

Iki ngo cyaba ari icyaha cya mbere cyakorewe mu isanzure nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.

Uwo mugore witwa Anne McClain yemera ko yinjiye muri iyo konti ubwo yari mu rugendo rw’amezi atandatu mu isanzure, icyo gihe yari kuri International Space Station. Gusa ahakana ko hari ikibi yayikozeho nk’uko byanditse na New York Times.

Anne McClain

Umugabo ngo akibona ko hari umuntu winjiye kuri konti ye, yasabye amakuru kuri banki maze basanga mudasobwa yakoreshejwe yanditse kuri National Aeronautics and Space Administration (NASA).

Bivugwa ko umugabo batandukanye witwa Summer Worden, yatanze ikirego muri komisiyo y’ubucuruzi muri Amerika.

Umwunganizi mu mategeko w’uyu mugore, Rusty Hardin, avuga ko umukiliya we yarimo areba niba umutungo w’umuryango we uri ku murongo, niba nta fagitire zo kwishyura cyangwa ibindi bitarakorwa nk’uko bikwiye.

Avuga kandi ko McClain ibyo yabikoraga yita ku muhungu yabyaranye na Worden ubu banafatanya kurera.

McClain na Worden wakoraga mu bijyanye n’iperereza mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere, bashakanye mu 2014, mu 2018 umugore asaba gatanya. McClain na we yarangije muri kaminuza ya West Point izwi cyane mu bya gisirikare.

Yatwaye indege z’intambara igihe kirenga amasaha 800 muri Iraq, mu 2013 aza kwinjizwa muri gahunda z’ibyogajuru za NASA.

Ibihugu bitandukanye biteganya ko iyo umuturage wabyo akoze icyaha ari mu isnzure, ahanwa n’amategeko y’igihugu akomokamo.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here