Muri iki gihe abantu benshi bugarijwe n’umubyibuho ukabije aho umuntu usanga afite ibiro by’umurengera nyamara kandi umubyibuho ukabije ni isoko y’uburwayi butandukanye nk’uburwayi bw’umwijima, umutima, umuvuduko w’amaraso, imitsi n’ibindi.

Résultat de recherche d'images pour "banana""

Abantu bafata ingamba zitandukanye ngo bagabanye umubyibuho hakaba abo bikundira abandi bikabagwa nabi, ndetse hari n’abo byanga burundu ntihagire n’ikilo na kimwe kivaho.

Ese wari uziko hari Regime nziza yagufasha gutakaza ibiro?Reka muri iyi nkuru turebe iyi regime yagufasha gutakaza ibiro bita “Japanese Morning Banana Diet”

Iyi ni regime igizwe n’umuneke 1 cyangwa 2 ndetse n’ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi ukabifata mu gitondo akaba aribyo byo kurya byawe bya mugitondo (breakfast) ufata gusa mu gihe cy’icyumweru kimwe utakaza byibura ibiro 5 (5 Kg).Ibi ntibikubuza kurya ku manywa ndetse na nimugoroba,gusa ukirinda gukoresha cyane ibiryo bikungahaye ku binyamavuta.

Résultat de recherche d'images pour "banana""

Japanese Morning Banana Diet cyangwa Asa-Banana Diet (Asa mu kiyapani bivuga Morning cyangwa se mu gitondo),byavumbuwe n’umuryango w’abayapani ariwo: Sumiko Watanabe wize iby’imiti akaba n’inzobere mu buvuzi bwo kwirinda(Pharmacist and preventive medicine Expert ) n’umugabo we Hamachi wari warize ubuvuzi gakondo bw’abashinwa akaba yari n’umujyanama mu kigo cyo mu buyapani cyitwa Japan Body Care Academy Ttraditional Chinese medicine and counseling at the Japan Body Care Academy).

Nyuma y’uko uyu mugabo w’umuyapani byari byarananiranye gutakaza ibiro,umugore we yakoze ubushakashatsi ku muneke ndetse n’amazi ashyushye,noneho umugabo abikoresheje,atangira gutakaza ibiro..

Ubusanzwe imineke igira ibinyamasukari bita starch bifasha umubiri gutakaza ibiro,bikanafasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza. Ni byiza gukoresha ubu buryo kugira ngo ibiro bigabanyuke,gusa hari n’ababikora ntibikunde neza cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera.

Uko watakaza ibiro 5 mu cyumweru kimwe ukoresheje ’Japanese Morning Banana Diet’

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here