Ushobora kwibaza uti bishoboka bite ko umuntu yakwishimira kuba yababaza undi muntu mugenzi we nkuko byagenze muri Cleveland ku bagore batatu bashimuswe maze bagashyirwa ahantu ha bonyine maze bakamara imyaka 10 bakubitwa,bafatwa ku ngufu ndetse bakamburwa ubumuntu ku buryo bwose bushoboka.

Kuri benshi muri twe ntabwo dushobora kumva cyangwa ngo dusobanukirwe uburyo ibintu nk’ibyo bishoboka.N’ubwo bidashimishije gusa ni ukuri kandi bibaho cyane. Hari ingero nyinshi zigaragaza ko bibaho,aho hari n’abafashwe bugwate mu ntambara bagakubitwa,bakicwa urubozo haba mu ntambara ndetse n’intambara irangiye, ni ingero nyinshi zigaragaza ko hari abantu bajyiye bashimutwa bagaftwa bakicwa mu myaka myinshi ishize ndetse n’ubu.

kibazo cya Sadism ni iki?
NK’uko tubikesha Wikipedia,Sadism ni uburyo umuntu aba anejejwe no kuba abandi babaye cyangwa we akumva ko aramutse ababaje abandi ari bwo yaba anezerewe. Sadism kandi ikorwa nko kwangiza amarangamutima y’umuntu ndetse no kwica urubozo undi ndetse ukanamwambura ubumuntu.

Ufite Sadisme afatirana mugenzi we kuko afite ubwoba maze akishimisha ku rugero yifuza akamukorera ibyo ashaka byose.
Ushobora kwibaza uti” ese ubwo hari uwabana n’umuntu ufite ikibazo cya Sadisme?”
Igisubizo ni Yego,hariho ababana nabo bikanga bitewe n’uko baba batakwihanganira kubabazwa kuri urwo rwego gusa hari n’abandi babana na bo bigakunda bitewe n’uko bo baba banezezwa no kubabazwa,abo na bo baba bafite indwara ya Masochism.

Urugero rw’umuntu urwaye Sadism ruzwi cyane ku isi nk’ uko tubikesha Wikipedia ni urw’umugabo witwa Ariel Castro ,uyu mugabo yari afite itegeko ryo kuba atakwegera umugore we cyangwa abana babo mu rwego rwo kurinda umutekano wabo,bitewe n’uko akibana n’umugore we yajyaga amuhohotera biteye ubwoba.

Ariel Castro urwaye indwara ya Sadism

Nk’uko byatangajwe n’umugore we yavuze ko uyu mugabo yamuvunnye izuru 2 ,imbavu,amukura amenyo,akanatuma haza ikibyimba ku bwonko ,anatuma intugu ze ziva mu mwanya wazo inshuro ebyiri,kuri buri ruhande ndetse akanamutera ubwoba ko azamwica ndetse n’abakobwa babo.Ibi kandi byabaye inshuro 4 mu mwaka ushize.

Nubwo hari abantu barwaye indwara yo kwishimira kubaza abandi ariyo Sadism ariko hari n’abandi barwara indwara yo kwishimira kubabazwa ariyo yitwa Masochism aba ni bo bishimira kubana.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here