Mu buzima bwa buri munsi dukunda gukoresha amgambo atandukanye cyangwa tukayumva abandi bayavuga, rimwe narimwe tukayakoresha ahadakwiye kubwo kutamenya ubusobanuro bwayo, kubera kutamenya ururimi rw’abanyamahanga.
Gukotora bibaho kenshi niba uri no mubantu ugasanga baranagusetse, ukagira imfuno ryo kuvuga ururimi rw’abanyamahanga. Niyo mpamvu uyu munsi AHOBITE twabakusanyirije amwe mu magambo aba ari mu mpine akunda gukoreshawa n’ubusobanuro bwayo mu kinyarwanda. Twagiye…


- SOS: “Save Our Souls/Ship=Tabara ubugingo/ubwato bwacu” iki kimenyetso gikunda gukoreshwa igihe umuntu ari mu byago mu rwego rwo gutabaza. Kuburyo hari nk’indege inyuze ho yabibona


2. ATM:“Automated Teller Machine” iyi ni imashini ikoreshwa mu kubikuza mu buryo bwihuse utrinze wirirwa ujya gutonda ujmurongo muri banki. Naho ikarita ikoreshwa yitwa ATM Card.
3.
SIM Card:“subscriber identity module cg subscriber identification module” ni agakarita gato kagenewe kubika nomero z’abantu, iyi karita ikoreshwa muri telefoni,modemu n’ahandi.
4.


MODEM: “Modulator Demodulator” Ni agakoresho gato kaba kameza nka flash ariko ko gafite umwanya ujyamo SIM Card twabonye haruguru ndetse na memori kadi kuri zimwe, modemu icomekwa kuri mudasobwa kugirango itange uburyo bwo gukoresha murandasi kuko ifite ububasha bwo kwihuza na satelite kuburyo itanga interineti.
5.


WI-FI:“Wireless Fidelity” Iyi ikoreshwa mu gikoresho cyitwa Router ari nayo muri kubona ku ifoto nayo mugutanga interineti gusa ikoreshwa mu buryo budakoreshejwe imigozi, ibarizwa mu muryango witwa ‘radio tachnologies’ kuko ikoresha sinyare zo mu kirere na satilite ikunze gukoreshwa ahatu hatari hagari cyane(WLAN).
Written by Vanessa Munyana.