Ubushakashatsi buvuga ko umuntu wese uryamye arota nubwa bamwe babyuka bakavuga ko batarose nyamara ngo baba barose ahubwo nuko baba babyibagiwe.

Inzozi turota ubushakashatsi kandi bwakomeje buvuga ko akenshi turota ibyo tuba twiriwe mo. Dore bumwe mu busobanuro bw’inzozi turota…

1.Kurota wiruka wambaye ubusa

Ibi bisobanura ko hari ushaka kubagambanira mu nshuti zanyu. Mbese muba mumaze iminsi ntacyizere mufitiye ababazengurutse kandi akenshi ibi bikunze kubaho bityo muba musabwa kwirinda no gushishoza.

2.Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.

Akenshi umuntu akunze kurota ari mu byago yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n’ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Si no mu gihe cyashhize gusa ahubwo no bishobora no kuba byarabaye mu bwana bwawe.

3. Kurota wabonye amafaranga.

Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba hari byinshi afite mu mutima aba ashaka kuzashyira hanze byumwihariko ubukire. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda n’ubushake bwo kumenyekanisha ibyo afite kugira ngo amenywe.

4. Kurota urya.

Kurota urya bigira ibisobanuro bitandukanye bitewe n’ibyo waryaga. Iyo warose urya ibintu bikomeye nk’ibijumba n’imyumbati cyangwa bishariye nk’umuravumba uba ugiye guhura n’ibibazo bitazakorohera. Naho iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye guhura n’ibintu byiza.

5.Kurota urimo kurwana n’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe

Kubona uhanganye n’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, ukarota akwirukana cyangwa murimo kurwana, ngo bisobanuye ko uba ugiye guhura no kuvangirwa. Iyo urose murwana ukamurusha imbaraga, ngo haba hari ibintu bigoye ugiye guhura nabyo ariko ukabitsinda. Iyo agutsinze, ngo uba ugiye kuvangirwa iyo udafashe igihe cyo gusenga. 


Written by Vanessa Munyana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here