Ikoranabuhanga rihambaye ni ikirango cy’iterambere rihamye. Muri iyi minsi ibihugu byose birakataje mu kuriteza imbere kuko iyo rihari byose bigerwaho. Ni nabyo byagezweho n’igihugu cya Afrika y’Epfo kiyoboye urutonde byagihaye umurindi wo gutera imbere dore ko ari nacyo gikize kurusha ibindi muri Afrika. U Rwanda ruza ku mwanya wa 6.

Ibihugu byo muri Afrika bikomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga aho byose bikataje mu kwiteza imbere kugira ngo intego bifite yo kwivana ku ngoyi y’ubukene igerweho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibinyamakuru nka thefortune.africa, face2faceafrica.com nibindi bitandukanye, AhoBite250.com twabakusanyirije urutonde rw’ibihugu byo muri Afurika 10 bifite ikoranabuhanga rihambaye mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika. Guhera ku mwanya wa 10.

10.ZIMBABWE

Zimbabwe ni igihugu gituwe n’abasaga 17,335,886 z’abaturage  Iki gihugu kigeze kuzamuka mu bukungu ndetse n’ikoranabuhanga mu myaka yatambutse gusa si ko byakomeje kuko magingo aya ni igihugu kiri kwisuganya mu mpande zose kirangamijwe imbere n’ikoranabuhanga. Ibyayishyize ku mwanya 10.

9. UGANDA


Uganda ni igihugu cyo muri Afrika y’Iburasirazuba kiri mu bifite ikoranabuhanga riri kuzamuka byihuse ni kimwe mu bihugu bitatu bya Afrika mu guhanga udushya ku rutonde rwakozwe na “Martin Prosperity Institute of the US” aha ikaba yari iri guhatana na Madagascar yari iri ku mwanya wa kabiri ndetse na Afrika y’Epfo ku mwanya wa mbere.

8. ANGOLA

Angola ni igihugu gifite intego y’ihame mu kuzamura uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

7. BOTSWANA

Botswana igira impuguke ziri ku rwego rwiza mu ikoranabuhanga zifashanya mu kuzamura iki gihugu ku ruhando rw’umugabane wose.

6. RWANDA

U Rwanda ni igihugu gifite ikoranabuhanga riri kwihuta kandi buri muturage yamaze gusobanukirwa akamaro n’uburyo rikoreshwa.

5. GHANA

Kuba gifite igikoresho gikoresha Gas mu gutanga amashanyarazi ndetse n’igikoresho gikoreshwa gihendutse mu gukora inama hifashishijwe amashusho (Video conference) ni bimwe mu byatumye gifata uyu mwanya.

4.KENYA

Igihugu cya Kenya ni cyo kiyoboye akarere mu iterambere ry’ikoranabuhanga nubwo atari ho gusa kuko no mu butunzi iki gihugu gifite aho kimaze kugera hakiyongeraho n’uburezi buri hejuru.

3. NIGERIA

Nigeria ifite umujyi (Lagos) uteye imbere ari nawo ndiri y’iri koranabuhanga rya serukije iki gihugu ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite ikoranabuhanga riri ku rundi rwego.

2. EGYPT

Egypt ni igihugu cyizwi ku izina rya “Misiri”,  Misiri iifite inganda zikomeye zikora ibikoresho bitandukanye. Iki gihugu gifite miliyoni 27.5 z’abaturage bakoresha telefone ngendanwa.

1. SOUTH AFRICA

ku mwanya wa mbere haje igihugu cyateye imbere cyane kurusha ibindi bihugu byo muri Afrika.

South Africa ni igihugu gifite abantu benshi bamamaye mu ikoranabuhanga aha twavuga Elon Mask ufite inkomoko muri iki gihugu akaba n’umwe mu bamaze kugira aho bagera ku rwego rw’Isi mu ikoranabuhanga abinyujije mu bigo bye aribyo Tesla, Spacex Na Neutralink. Undi ni uwitwa Mark Shuttleworth nyir’ikigo cyitwa “Canonical Ltd” cyamamaye kuri operating system kigurisha yitwa Ubuntu Linux n’izindi services nka Launchpad, Bazaar na Ubuntu One. 

Ibyo byose bituma kiza kumwanya wa mbere.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here