Nkuko bitangazwa na banki y’isi  2019 World Bank Ease of Doing Business yatangaje urutonde rw’ibihugu byo muri Africa bibereye kandi byoroshye gushoramo imari. Nkuko tubikesha urubuga Africa.com byagaragaye ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bibereye gushoramo imari, iri gereranywa rishingiye ku iterambere ry’igihugu ndese na politiki y’igihugu.

1.Rwanda

Impavu ituma u Rwanda rufata uyu mwanya ni uko iterambere ryaro riri kwihuta cyane kandi rukaba rukoresha ikoranabuhanga rihanitse.

2.Kenya

Ubukungu bw’igihugu cya Kenya buri kwiyongera ku kugero cya 6.1% hagendewe kuri International Monetary Fund (IMF), naho banki y’isi yo igateganya 5.9%. Iki gihugu kandi kizwiho ikoranabuhanga,rihambaye.

3. Ghana

Kuba iki gihugu cyaroroheje uburyo byo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu ndetse kigahindura uburyo bw’ubuhahirane bituma Banki y’isi igishyira ku mwanya wa gatatu.

4.Côte d’Ivoire

Côte d’Ivoire yateyimbere mu guhuza imihanda n’ibyambu,kandi ifite igice kinini kuri Africa y’uburengera zuba ibyo bigishyira kumwanya mwaiza ukurura abashoramari.

5.Ethiopia

Ethiopia ifite abaturage barenga miliyoni 100 cyateye imbere kuburyo bwihuse dore gofite amateka kiba gikomeyeho. The Ethiopian Investment Commission (EIC) umuryango ushinzwe ishoramari muri iki gihugu washyize kumugaragaro urubura rwo gushora imari muri iki gihugu rwitwa iGuide mu Kuboza 2018. Uru rubuga rwatewe inkunga na United Nations Economic Commission for Africa (ECA) ndetse na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) bazafasha abashoramari kumenya uburyo bwo gushoramo imari yabo muri Ethiopia.

6.Mauritius

Mauritius ni akarwa gato gafite isoko rito kuburyo abashoramari batajya bita kuhashora imari, ariko kubw’ikirere cyaho cyatuma abashoramari kidashobora kugira ikibazo no kuba imisoro yaho iri hasi bituma kiza kuri uyu mwanya.

7.Morocco

Morocco ni igihugu kigira abakerarugendo benshi ndetse kinatuwe cyane dore kinegereye inyanja ibyo byorohera abashoramari gushora imari yabo.

8.Nigeria

Nigeria ni igihugu gituwa n’abaturage benshi ahagaragara iterambere ni mu mugi wa Lagos na Kano kuko byoroshye kuhashora imari no kubona ibyangombwa kandi bafite uburyo bw’ikoranabuhanga ryo kwishyura imisoro.

9.South Africa

10.Egypt

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here