Muri iki gihe abantu barata umutwe n’umunaniro ukabije(stress) nyamara usanga kuba ibyo byose bitugeraho aritwe tubigiramo uruhare.

Ugasanga duhugiye mu gushaka ubutunzi n’ibindi tukibagirwa ko amagara aribwo butunzi bwa mbere. Wakwibaza uti ni iki nakora kugira ngo ngabanye uyu munaniro? Uyu munsi twabazaniye uburyo butanu wakoresha kugira ngo ugabanye umunaniro.

Ganira n’inshuti n’abavandimwe.

N’ubwo ubu atari uburyo bukorwa n’abantu bose ku isi gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko ibiganiro tugirana n’abantu twishimiye bigabanya umunaniro.
Mu kazi tuba ducecetse ,biragorana kubona umwanya wo kuvugana n’abo dukunda ,umuryango ndetse rimwe na rimwe bitewe n’umukoresha ntitubone umwanya wo kuganira n’abo dukorana ,ibiganiro kandi bidufasha guseka kandi guseka ubwabyo bifasha kugabanya umunaniro.

Kugendagenda mu bidukikije.

Ese ujya wibaza impamvu hari ubusitani bwo kwishimishirizamo cyangwa amashyamba karemano?Ni ukugira ngo umuntu abe yisanzuye ku bidukikije.
Biba byiza rero nko mu minsi y’ikiruhuko ufashemo umwe ukagendagenda mu ishyamba ugenda wumva umwuka mwiza wo mu ishyamba,cyangwa ukazamuka umusozi bigufasha kuruhura mu mutwe.

Fata akanya uruhuke

Muri iyi minsi akazi kadutwaye umutima,aho umwanya wacu wose tuwuha akazi twe tukiburira umwanya wo kuruhuka.Usanga buri gihe dutanga impamvu z’uko dufite akazi kenshi bituma nta mwanya tubona wo kuruhuka gusa tuba twibeshya.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ahubwo iyo twaruhutse nibwo dukora neza ndetse tukanazamura umusaruro wacu kuko ari bwo ubwonko bwacu buba bukora neza.Biba byiza rero nko mu minsi y’ikiruhuko ufashe akanya ukaruhuka,ukaryama bihagije.

Fata akanya utembere

Nk’uko ufata umwe mu minsi y’ikiruhuko ukaruhuka,ukirirwa mu rugo wicaye.Ushobora no gufata umwanya ugatembera ukananura amaguru,ukiruka gahoro gahoro ni mugoroba cyangwa mu gitondo kare izuba ritaraba ryinshi,ibyo ibyo bifasha kugabanya stress.

Koga nijoro

Akenshi bitewe n’aho twiriwe,umubiri wacu uragenda ukabika ubushyuhe, ugategereza ko wo ubwawo uza kwivanamo ubwo bushyuhe ari yo mpamvu iyo tuvuye mu kazi ikintu cya mbere ushaka gukora ari ukwiyambura.

Kwisukah amazi ku mubiri uretse kuba ari isuku ni n’uburyo bukomeye bwo kugabanya umunaniro ,akenshi kugira ngo dukarabe nijoro tuvuga ko tunaniwe cyane gusa turetse kureba umunaniro w’uyu munsi tukareba no mu gihe kizaza twakagombye kwishima bitewe n’akamaro ayo mazi atugirira.

Tumaze kubona uburyo butanu gusa si ngombwa ko tubukoresha ishuro imwe kuko hari bumwe na bumwe ushobora nko kugira akamenyero ukabukora buri gitondo cyangwa buri mugoroba maze tukagumana ubizima bwiza.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here