Gushyira k’urutonde no gukurikiranya ibihugu bikize ni ingorabahizi. Ubukungu hagati mu baturage , ubucuruzi, imihindagurikire y’ ubukungu, Ibiiza, ubwinshi bw’imyaka y’ubukolone, ubukene n’ubusumbane, na Ruswa mu gihugu – hari ingorabahizi nyinshi mu mizamukire y’ ubukungu kugirango hubakwe ubuzima, ubukire, n’umusaruro mu baturage wiyongere.

Hari miliyali  1.3 by’abantu bituye impande zose zo muri AFURIKA, mu bihugu 54 bitandukanye, bigera kumusaruro wa trillion 2.2 y’amadolari mu bukungu umusaruro uturuka mu bucuruzi, mu guhinga, no mu gusarura ibitera imbaraga (Amavuta yabaye ayambere mubihugu bimwe na bimwe). Nta gihe kinini gishize, muri 2013, ubwo Afurika yari umugabane wera vuba ku kigero cya 5.6% ku mwaka. Muriyi minsi, Banki y’Afurika y’amajyambere yagaragaje ko hiyongereyeho 4.3% ku mwaka mu migabane itandukanye. Banki y’isi irateganya ko byinshi mu bihugu byo muri Afurika bizagera ku kigereranyo cy’ubukungu byibuze igihumbi cy’amadolari y’amanyamerika (ibyo birafatwa nkigereranya ryo hagati ry’ibyinjira) byo mu mwaka 2025.
Ibi byegeranyo byose byavuzwe hejuru bishingiye kuri raporo yatanzwe na Banki nkuru y’isi.

Angola ifata umwanya wa 5 mubihugu biza kwisonga mubukire, ikaba ifite miliyoni 30.7 z’abatuye iki gihugu.

Ni mugihe kandi Sudan y’amajyepfo igaragara nk’igihugu gikennye muri afurika n’ubukungu bwacyo buri hasi, mu gihe gituwe n’abaturage miliyoni 12.9 , 24% nibo gusa bagaragara ko baciye mu ishuri.Niger nayo iza kwisonga mu bihugu bikennye, Uganda kandi ifatwa nkigihugu cy’igikene muri afurika bagendeye kubyinjira mu mwaka,DRC nayo igaragara mu bihugu 10 biza kwisonga mu bukene,

Ibihugu biri mu kiciro by’ ubukire; Morocco ni igihugu cya 6 mu bukire kikaba icya 11 mu bunini muri afurika. Ivory Coast iza ku mwanya wa 4 mu bukire, naho Egypt ikaza ku mwanya wa 3,Libya ikaba iri ku mwanya wa 7, Tanzania igaragara nk’ igihugu cyiza mu 10 byambere mu bihugu bikize, Sudan iza ku mwanya wa 9 mu bihugu bikize,Algeria nayo igaragara mu bihugu bitanu bikize.Ghana iri ku mwanya wa 11 mu bukungu. Nigeria nayo ikaba igaragara nk’ igihugu gikize kandi gituwe cyane, Kenya nayo ikaba yiganje mu biza kwisonga mu bukungu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here