Abantu benshi bavuga ko amagambo meza aturisha umutima, kandi ijambo rimwe ku munyabwenge rirahagije . uyu munsi Ahobite250 twabakusanyirije amwe mu magambo y’ubwenge yavuzwe na Ma Yun, benshi bamenye nka Jack Ma, umuherwe w’Umushinwa washinze ndetse akaba ari nawe uyobora urubuga Alibaba rwatangije ubucuruzi bukorerwa kuri Internet mu Bushinwa.Uyu mugabo w’imyaka 52 afite umutungo ubarirwa muri miliyari 35.6 z’amadorali ya Amerika, akaba aza ku mwanya wa mbere mu Bashinwa bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bafite agatubutse, no ku wa munani ku Isi.
Mu magambo y’ ubwenge kandi meza uyu muherwe yakomoje ku gutsindwa uburyo bivuna benshi bakabifata nk’ ikibazo , kuri we yagize ati

Ntacyo bivuze niba naratsinzwe, byibura nahaye abandi urugero rw’uko bikorwa kandi Nubwo ntabashije kugera ku ntsinzi, hari uzayigeraho.

Jack Ma

Abantu benshi bavuga ko ubwenge ari ikintu cyo kwiratana yewe hari naho usanga mu buzima bwa buri munsi umuntu yihandagaza mu bandi akavuga ko ari umunyabwenge Jack Ma we siko abibona . yaravuze ati

Ndi umuntu usanzwe, ntabwo ndi umunyabwenge. Abantu bose batekereza ko Jack Ma ari umuntu usobanutse. Nshobora kuba mfite isura isobanutse ariko ubwonko bwanjye nta kigenda.”


uyu mugabo yabayeho ubuzima butangaje, kuko ibyo yagezeho byose byamubakiye izina cyane cyane urubuga rwa Alibaba yabigezeho biciye munzira zitoroshye , n’ubuzima butoroshye burimo no gutsindwa
Hari aho yagize ati: “ Iteka uzahore uzirikana ibi bintu bitatu: Icyo ushaka gukora, icyo ukwiye gukora ndetse n’igihe wifuza kumara ugikora.” Mu mikorere yawe kandi ukirinda kwigana abandi . yagize ati

Ugomba gukura isomo kubo muhanganye ariko ntukwiye kubigana. Bigane upfe.


Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here