Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya rwiyemezamirimo, Tony Elumelu, muri Negeria inama izamara ibiri yahuje ba rwiyemezamirimo barenga 5000 baturutse ku mugabane wa Afurika.

Biteganyijwe ko nabandi bakuru b’ Ibihugu bazatanga ibiganiro muri iyi na ari Perezida wa Senegal, Macky Sall, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda.

Intego yibi biganiro nuko ba rwiyemezamirimo bari muri iyi nama bagirana ubusabane kugira ngo batange ubuhamya bw’uburyo leta yatanga umusanzu watuma ubucuruzi kuri uyu mugabane butera imbere.

Iyi nama kandi ijyanye no gusoza amahugurwa yari ahuje urubyiruko rw’Abanyafurika 3000 batoranyijwe mu bandi ibihumbi 200, bafashwaga n’ikigega cyashinzwe n’uyu muherwe.

Muri aba bantu bahawe aya mahugurwa harimo abanyarwanda 25, aba barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu by’ubuhinzi, ubukerarugendo iby’ingendo, inganda, ubuzima n’uburezi.

Tony Onyemaechi Elumelu w’imyaka 56 ni umwe mu bafite agatubutse muri Afurika, umutungo we ubarirwa muri miliyari y’amadorali.

Binyuze mu muryango Tony Elumelu Foundation, TEF, yashinze mu 2010, Uyu muherwe wigeze kuza ku rutonde rw’abantu 20 bavuga rikijyana muri Afurika, kuva mu 2014 atera inkunga ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu bitandukanye.

Perezida Kagame yitabiriye inama itegurwa n’umuherwe Tony Elumelu muri Nigeria

Iyi nama kandi ijyanye no gusoza amahugurwa yari ahuje urubyiruko rw’Abanyafurika 3000

Perezida Tshisekedi wa RDC ari mu bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri

Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu batanga ibiganiro muri iyi nama

Ubwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here