Rutahizamu wumunya Rwanda Tuyisenge Jack yamaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Apr fc.

Jack Tuyisenge yasinyiye Apr imyaka ibiri.


Jack Tuyisenge yasinyiye ikipe ya Apr fc amaseserano y’imyaka ibiri akaba yayijemo avuye mu gihugu cya Angola mw’ikipe yitwa Petro Atretico de Luanda kurubu akaba amaze kwerekwa itangazamakuru n’ubuyobozi bw’iyi kipe.


Rutahizamu Jack Tuyisenge ibiganiro bye n’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda byarangiye bemeranijwe ko agiye gusinya umwaka umwe bakamuha amafaranga ibihumbi 40 by’amadorari ndetse akazajya abona umushahara wa 3500 by’amadorari buri kwezi.

Mu mwambaro wa Apr Jack Tuyisenge.


Ikipe ya Apr fc yegukanye Jack Tuyisenge imutwaye andi makipe menshi yamwifuzaga harimo nka Gir mahia yo muri Kenya yari yaranaciyemo ubwo yavaga mu Rwanda akaza kuyivamo ajya mu gihugu cya Angola nubwo ho atatinzeyo kuko yahisemo gusezera no gutandukana neza n’iyi kipe ya Petro athretico akajya gushakira ahandi ubuzima.

Ubuyobozi bwa Apr bwishimiye Jack Tuyisenge.


Ubuyobozi bw’ikipe ya Apr fc buvuga ko buri gutegura ikipe igomba kuzitwara neza mu mikino nyafurika bazitabira ya caf champion league arinayo mpamvu Bari gusinyisha amazina akomeye cyane cyane y’abanyarwanda kuko arinabo iyi kipe ikoresha gusa kuva yatangira iyi politiki yo kudakoresha abakinnyi b’abanyamahanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here