Ikipe y’igihugu Amavubi yakatishije itike yo kujya mu kiciro gikurikiyeho mu mikino ya afurika y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Umukino wabaye kuruyu wa kabiri aho ikipe y’u Rwanda yagombaga bucakirane na Togo isabwa gutsinda umukino kugira ngo ibone itike yo gukina imikino ya 1/4.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana gusa u Rwanda rukataka kuko hejuru nyuma y’iminota 15 abasore b’u Rwanda berekanye ko bashaka gutsinda umukino Aho abasore barimo Tuyisenge Jacque, Byiringiro lague na Mangwende bagiye bahusha ibitego byinshi ahanini umuzamu ayikuramo Indi igaca ku ruhande.

Niyonzima Olivier sefu na Jacque gushimira igitego.

Ibintu byaje guhinduka ku hejuru y’iminota 30 aho Togo yatatse cyane iza no kubona igitego ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma barimo Emery Bayisenge na Mutsinzi Ange kuko Manzi Thierry yaje kugira ikibazo akavamo hakiri Kare gusa mbere yuko igice cya mbere kirangira Emery yaje gutera neza coup franc Niyonzima Olivier sefu ashyiramo igitego cyo kwishyura.

Mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu Amavubi yagarutse n’ubundi yataka gusa biza kuba Bibi Togo yongera gutsinda igitego biba bibi cyane gusa abasore b’u Rwanda ntibacitse intege kuko ntagihe cyaciyeho Omborenga Fitina yahinduye Umupira mwiza imbere y’izamu Rutahizamu Tuyisenge Jacque ashyiramo igitego cyiza cy’umutwe.

Sugira Ernest yongeye gutsinda igitego gihesha intsinzi abanyarwanda.
Jacques Tuyisenge Kapiteni niwe wabaye umukinnyi w’umukino.

Iminota ikomeje kuzamuka Mashami Vicent yabonyeko ibitego bigikenewe akuramo Nshuti xavio ashyiramo Sugira Ernest wanahise akora Ibyo yasabwaga atsinda igitego acenze ba myugariro batatu ba Togo ni Umupira yari ahawe na Twizerimana Martin Fabrice nuko abasore b’amavubi basigarana akazi ko kurinda izamu banaje kubikora neza cyane cyane ba myugariro n’umuzamu Kwizera Olivier umukino urangira u Rwanda rutsinze Togo ibitego 3 kuri 2 ibona itike ijya muri 1/4.

Abakinnyi n’abatoza bose bakora isengesho nyuma yo kujyana ikipe muri 1/4.

Amavubi y’u Rwanda yarari mw’itsinda C muraya marushanwa Aho arangije ku mwanya wa kabiri nyuma ya Maroc yasoje iyoboye itsinda mbere yo gutsinda igihugu Uganda iyinyagiye ibitego 5 kuri 2 kurubu amakipe Abiri niyo agomba gukomeza ariyo u Rwanda na Maroc naho Uganda na Togo zigataha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here