Ikipe ya Apr yatomboye Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya mu mukino nyafurika y’amakipe byabaye aya mbere iwayo Caf champion’s league naho As Kigali itombora Orapa United yo mu gihugu cya Botswana muri Caf confederation cup.


Ni tombola yabereye mu gihugu cya misiri(Egypt) ahari ikicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri afurika,iyi tombola ikaba yasize ikipe ya Apr fc yatwaye shampiyona y’u Rwanda itomboye Gor Mahia yabaye iya mbere muri Kenya.

Apr fc yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya.


Apr Fc ikipe y’ingabo y’igihugu cy’u Rwanda yari itegereje kumenya ikipe bizakina mw’ijonjora ribanza ryo gushaka itike ijya mu matsinda ya Caf champion’s league uyu mwaka aho yagiye yiyubaka Ku buryo bushoboka bwose nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko intego ari ugukina amatsinda ya Caf champion’s league.


Ikipe y’umugi wa Kigali (As de kigali) itozwa na Eric nshimiyimana yatomboye ikipe ya Orapa united yo mu gihugu cya Botswana itazwiho byinshi Ku mugabane wa afurika gusa ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali bwavuze ko bwiteguye ikipe iyo ariyo yose bazahura muri Confederation kuko biyubatse bihagije.


Iyi mikino ya Caf champion’s league iteganijwe kuzana muruku kwezi aho nk’ikipe ya Apr fc na Gor Mahia biteganijwe ko umukino ubanza uzaba hagati y’italiki 27 na 29 naho umukino wo kwishyira ukazaba hagati ya taliki ya 4 na 6 ukwezi gutaha k’ukuboza.


Apr na Gor Mahia ni ikipe zizwi cyane muri aka karere gusa iyi kipe yo muri Kenya icyo wamenya nuko kurubu iri gutozwa na Roberto Oliveira Bakundaga kwita Robertihno wigeze gutoza ikipe ya Rayon sport akayiha igikombe cya shampiyona ndetse akanayigeza mu mikino ya 1/4 cya Caf Confederation cup,iyi kipe kandi irimo rutahizamu Jules Ulimwengu wakinnye muri Rayon sport anagiriramo ibihe byiza.

7 COMMENTS

  1. Wow! This could be one particular of the most beneficial blogs We have ever arrive across on this subject. Basically Excellent. I am also an expert in this topic so I can understand your hard work. Adriane Jeavons

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here