Kuruyu wa gatandatu taliki ya 24 mw’ikipe ya Rayon sport yari hateganijwe inama y’inteko y’ikipe yagombaga gutorwamo umuyobozi mushya wuyu muryango ndetse n’amategeko shingiro yawo.


Umuyobozi mushya wa Rayon sports n’umugabo witwa Uwayezu Jean Fidel w’imyaka 54 y’amavuko akaba yatowe Ku bwiganze bw’amajwi mu y’abantu bari bitabiriye iyi nama aribo bayobozi ba za fanclub.

Uwayezu jean Fidel niwe muyobozi w’umuryango Rayon sport.


Uwayezu Jean Fidel yavukiye mu karere ka nyanza abamuzi bavuga ko ari umugabo ukunda gusenga cyane akaba ari umukatorike ndetse bivugwa ko yigeze kuba umusirikare w’u Rwanda akaba afite impamyabushobozi ya masters mu mategeko.


Komite nyobozi shya ya Rayon sport igizwe n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Rayon sports Uwayezu Jean Fidel abandi bazakorana harimo visi perezida wambere witwa Kayisire Jacques, vist perezida wa kabiri witwa Ruterana Roger ndetse n’umubitsi witwa Ndahiro Olivier.

Inama y’inteko ya Rayon sport iracyakomeje Kuri lemigo hotel.


Amatora y’abayobozi ba Rayon sport yagizwe ibanga cyane kuruyu munsi aho bivugwa ko abandi bayobizi harimo nka Perezida w’ikipe y’umupira w’amaguru y’umuryango Rayon sport ndetse n’abanyamabanga bazashyirwaho n’iyi komite yatowe kandi bakazaba ari abakozi b’ikipe nkuko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwabisabye rujya gusenya amategeko na Komite yaririho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here