Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere myiza rwashyizeho komite y’inzubacyuho igiye kuba iyobora Rayon sport ihagaratiwe na Murenzi Abdallah.


Murenzi Abdallah yagizwe perezida wa komite y’inzibacyuho n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza RGB nyuma yuko komite yaririho ya Munyakazi Sadate yegujwe hakavugwa ko bagiye gushyiraho akanama kagiye kuba kayobora iyi kipe mu gihe cy’ukwezi kakanafasha gutira komite shyashya yiyi kipe.


Ni mw’ibaruwa umuyobozi wa RGb yanditse Ku mugoroba wo kuruyu wa gatatu taliki ya 23 nzeri ivuga ko uru rwego ayobora rushyizeho komite igiye kuyobora umuryango wa Rayon sports mu gihe cy’ukwezi kumwe ikazanafasha gushyira ubuyobozi bushya ndetse no gukora amategeko ahamye ya Rayon sport.


Muriyi baruwa uwagizwe Perezida wa Rayon sports ni bwana Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda akazaba yungirijwe na Twagirayezu thadee ndetse na madame Nyirihirwe Hilaire bose biswe abagize komite bakaba bahawe inshingano zo kuyobora iyi kipe iminsi 30 uhereye kuruyu wa Kane taliki ya 24 nzeri.


Bimwe mubyo iyi komite igiyeho yasabwe gukora: kunoza amategeko y’umuryango no kuyahuza n’amategeko agenga imiryangoitari iya leta, harimo gushyiraho z’ubuyobozi ziteganwa n’amategeko, hakaba kandi no gukurikirana ibikorwa by’umunsi Ku munsi bya Rayon sport football club.


Mu bindi iyi komite igiyeho yasabwe harimo gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’ibikorwa by’umuryango n’ibikorwa byawo, gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango wa Rayon sports ndetse no gucunga umutungo w’umuryango mu nzibacyuho.

Murenzi abdallah si ubwa mbere ayoboye Rayon sport.


Murenzi Abdallah wagizwe umuyobozi wa Rayon sports mu nzibacyuho byabaye umuyobozi w’akarere ka nyanza aba perezida wiyi kipe ndetse akaba yari anakuriye ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda akaba agiye gufatabya nabo bahanwe inshingano zo kuyobora iyi kipe mu nzibacyuho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here