Mu gihe hari kuvugwa inkuru yo kwimwa Visa ijya muri Amerika ku muhanzikazi nyarwanda clarisse Karasira , ubu ngo yamaze kwiyakira no gusubiza amerwe mu isaho arajwe inshinga no gutamira abatuye umujyi wa Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 nyakanga 2019 muri Iwacu festival
Amakuru agera kuri ahobite250 ni ayuko clarisse Karasira na Orchrestre Impala basimbuye Cecile Kayirebwa .
Nubwo tutakwemeza ko yashumbushijwe kubura Visa ariko inkuru yibura rya Visa kuri uyu muhanzikazi uzamutse vuba ntiyanejeje abakunzi be.
Uyu Muhanzikazi Clarisse Karasira yagombaga kuba yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 04 Nyakanga 2019. Maze ku itariki ya 20 Kamena 2019, Clarisse Karasira ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa baramuhakaniye ndetse nta n’impamvu ifatika bamuhaye
Clarisse Karasira yakunzwe cyane mu ndirimbo “Gira neza” Twapfaga iki” n’izindi. Clarisse yivugira ko areberera kuri Cecile Kayirebwa na Kamaliza.

EAP yashyize hanze Itangazo mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 aho bagize bati ” Nyuma y’ikiganiro ubuyobozi bwa EAST AFRICAN PROMOTERS bwagiranye n’abarebera inyungu za Cecile KAYIREBWA, buramenyesha abakunzi ba Iwacu Muzika Festival by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Huye ko umuhanzi Cecile KAYIREBWA atakitabiriye igitaramo cya “IWACU MUZIKA FESTIVAL” ku bw’umunaniro afite akaba atemerewe gukora ingendo ndende.”
East African Promoters iboneyeho kumenyesha ko abahanzi; ORCHESTRE IMPALA na CLARISSE KARASIRA, bongerewe ku rutonde rw’abazataramira muri iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2019 muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.”

Umva hano NTIZAGUSHUKE ya clarisse Karasira


Written by Vanessa Munyana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here