Imodoka yo mu bwoko bwa Fusso ifite ikirango cya RAB 570 W yavaga mu Karere ka Nyamasheke yerekeza i Kigali yakoreye impanuka mu karere ka Karongi, ita umuhanda ihirima mu rugo rw’umuturage. Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Gitovu, Umurenge wa Gishyira mu Karere ka Karongi Mu gitondo cy’uyu munsi taliki 14, Nyakanga, 2019,


Iyi Fusso ngo yihutaga cyane ita umuhanda ijwa ku irembo ry’urugo rw’umuturage wo muri Karongi
Babiri mu bari bayirimo bakomeretse bajyanwa ka muganga ariko umushoferi wari uyitwaye amakuru avuga ko ataraboneka.
Abakomeretse ni Pascal Iryoyavuze na kigingi w’iriya modoka witwa Franҫois.
Umuturage wabonye iriya mpanuka yabwiye ahobite250 ko iriya fusso yirukaga cyane.


Abaturage baje kureba ibyabaye ngo batabare ariko babura umushoferi. Ntawe uzi aho yarengeye