Nkuko byari byitezwe n’abanyamuryango ba Kiyovu sport mu matora yabaye Mvuyekure Juvenal niwe muyobozi mushya w’ikipe y’urucaca.


Kuriki cy’umweru taliki ya 27 nzeri hari hateganijwe amatora y’umuyobozi wa Kiyovu sport ndetse mu masaha ya mugitondo nibwo aya matora yarateganijwe yanaje kurangira Juvenal ariwe utowe Ku majwi yose 84 Kuri 84 y’abanyamuryango bari bitabiriye aya matora.

Mvukiyehe Juvenal niwe ugiye kuyobora Kiyovu sport.


Mvukiyehe Juvenal byageze Ku munsi wa nyuma ariwe mu kandida wenyine uri kwiyamamariza kuyobora Kiyovu sport kuko abandi bahisemo gukorumo akabo kubw’impamvu zabo bwite byahise bituma uyu mugabo atorwa Ku majwi yose y’abanyamuryango bari bitabiriye ndetse Anita abatangariza imigabo n’imigambi ndetse hatorwa na komite bazakorana.


Mubyo yatangaje Juvenal yavuze ko ikintu cya mbere ashaka ari ugutwara igikombe cya shampiyona ndetse Kiyovu sport ikagira imitungo yayo bwite kugira nundi uzayiyobora itazamubera umutwaro.

Abafana ba Kiyovu sport hanze ya sitade bategereje uza kuva umuyobozi wa Kiyovu.


Yagize ati: muruyu mwaka mfite umushinga kuva mu myaka 3 itatu ishize narabitekerezaga kuko Kiyovu sport imaze igihe kinini idatwara igikombe, ngirango mwarabibonye ni umushinga nafatanyije na Karekezi Olivier kuva tukiri i burayi arinaho twawupangiye ninako kuza tukabanza kukura abakinnyi beza hano mu Rwanda ndetse no mu karere kuko dushaka igikombe byihuse.


Komite igiye kuyobora Kiyovu sport igizwe na:


Perezida: Mvukiyehe Juvenal wagize amajwi 84/84.
Vist perezida: Mutijima Hector yatowe na 79/84.
Visi perezida wa 2: Ntirandekura Angelo.
Umunyamabanga: Munyengabe Omar Girbert.
Umubitsi: Kayiganwa Karega Angelique.
Umuyobozi Ushinzwe tekiniki,amarushanwa n’itangazamakuru: Kalisa Thierry.
Perezida wa komisiyo y’iyamamaza bikorwa,ubukangurambaga n’amatsinda y’abafana: Shaban Muhammad.

Bus Juvenal yaguriye Kiyovu sport.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here