Korea ya Ruguru yagerageje missile ebyiri zarashwe mu mazi magari y’u Buyapani.

Iyi ibaye inshuro ya gatanu iki gihugu kibikoze mu byumweru bike bishize.

Igisirikare cya Korea y’Epfo cyatangaje ko ubu bwoko bwarashwe ari ubwa misile zigera bugufi.

Uku kurasa kuje mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yari yatangaje ko yakiriye ibaruwa nziza yavuye kwa Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un.

Trump yagize ati “Yari ibaruwa nziza, ndatekereza ko tuzagirana indi nama.”

Korea ya Ruguru ikomeje kugaragaza ko yarakajwe n’imyitozo ya gisirikare ihuza Amerika na Koreya y’Epfo.

Iki gihugu kivuga ko bibangamiye amasezerano yagezweho hagati ya Trump na Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-in. Biteganyijwe ko iyi myitozo izatangira tariki 11 uku kwezi.

Ibitangazamakuru byavuze ko izi missile zarasiwe mu Mujyi wa Hamhung uherereye mu Ntara ya Hamgyong, zigwa mu nyanja y’u Buyapani.

Igisirikare cya Korea y’Epfo cyo cyavuze ko ibi bisasu byakoze urugendo rw’ibirometero 400, ku butumburuke bw’ibirometero 48.

Iki gihugu gikomeje kohereza izi missile nyuma y’aho Perezida Trump na Kim bemeranyije mu nama yabahuje, ku mugambi wo gutangira kuvanaho intwaro za kirimbuzi z’iki gihugu.

Mu byumweru bishize nabwo Korea ya Ruguru yarashe ibindi bisasu, Koreya y’Epfo ivuga ko ari ubundi bwoko bushya bugera bugufi.

Tariki 25 Nyakanga iki gihugu cyongeye kurasa missile yageze mu birometero 690, iki kikaba ari igisasu cya mbere cyarashwe nyuma y’aho Perezida Kim na Trump bahuriye mu gace gahuza imipaka yombi, muri Kamena uyu mwaka.

Korea ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu bya missile

Ubwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here