Lil Nas umuhanzi wo muri Amerika wamenykanye cyane mu ndirimbo ye Old town road yakoranye na Billy Ray Cyrus imaze kuba iya mbere kuri Billboard ku nshuro ya 19 bikaba binavugwa ko igikomeje kuba iyambere.

Uyu musore w’imyaka 20 yatangaje iyi ndirimbo yatangiye kuyandika aba kwa mushikiwe nyuma aza kumwirukana amubwira ko amaze gukuru nawe yatangira ubuzima bwe.

Lil Nas

Lil Nas ntaho yari afite ho kujya ntan’amafaranga yari afite, abonye inzu niho yakomereje iyi ndirimbo kugeza ubwo ayisohose.kuri ubu imaze ibyumweru 19 ari iya mbere kuri Billboard, ikaba imaze kurebwa nabarenga miliyoni 268 mu mezi abiri gusa.

Ni indirimbo iri mu njyana ya HipHop na Country. nubwo abakunzi ba Country music batabyishimiye bagasaba uyu musore guhagarika iyi ndirimbo ngo iri gusebya gakondo yabo.

REBA HANO OLD TOWN ROAD YA LIL NAS NA BILLY RAY

Uyu musore yabasubije ko ari intambwe ikomeye igomba kwishimirwa ngo ntihazahoraho injyana imwe,gusa ibyo ntibyayibuza kuza ku mwanya wambere ikaba ikiri no guhabwa amahirwe.

Old town road siyo ndirimbo ya Lil Nas yaje kurutonde rwa billboard kuko ku mwanya 31 hari Panini imaze ibyumweru 31.

Iyi ndirimbo iciye agahigo nyuma ya ‘Despacito‘ ya Luis Fonsi na Daddy Yankee na ‘One sweet day’ ya Mariah Carey na boyz2men.

Ku mwanya wa kabiri yaje ikurikiwe na Bad guy ya Billie Eilish imaze ho ibyumweru bibiri.

Dore urutonde rw’indirimbo 5 zambere kuri billboard iki cyumweru

https://www.billboard.com/charts/hot-100

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here