Rutahizamu wumunya Argentina Lionel Messi yatangaje ko atakivuye muri Barcelona uyu mwaka nyuma y’iminsi bivugwa ko adashaka kuguma muri kipe yarii mu ibihe bibi.


Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya hariya ku mugabane w’iburayi kabuhariwe Lionel Messi yavuze ko ubu bidashoboka kuva muri fc Barcelona ko ari ikipe atavamo gutya Wenda ibyo azongera kubitekereza nyuma yo kurangiza amasezerano.

Sinishimye uyu mwaka kuko perezida yarambeshye.


Messi mu magambo ye yagize ati: sinzava muri Barcelona uyu mwaka Wenda ntago nari nishimye nashakaga kugenda gusa byaranze bartomeu yambwiye ko ngomba kuguma hano cyangwa nkishyura million 700, kandi sinashakaga kujyana ikipe nkunda mu nkiko bityo rero nzaguma hano.


Messi mu gahinda kenshi yakomeje avuga ko wari umwaka ugoye kurinjye, narababaye cyane mu myitozo, mu mikino twakinaga ndetse no mu rwambariro sinabaga meze neza kuko perezida w’ikipe yahoraga anyizeza ko mu mpera za shampiyona nzahitamo niba ngenda cyangwa nzaguma i catalogne gusa byarangiye atujuje ibyo yansezeranije nk’umugabo kandi ntago ari byiza.

Ati perezida yambeshye imishanga idahari.


Ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa Kuri we muriyi minsi uyu mugabo yavuze ko yatunguwe n’abantu bibaza Ku rukundo akunda barca, ati: nge numvaga ibintu bivugwa mu Bantu, itangazamakuru,bibaza niba koko nkunda Barcelona bikantangaza ukuntu babyibaza gusa byamfashije kumenya abeza n’ababi bose gusa byarambabaje kuko urukundo nkunda Barcelona ntanubwo ruzigera rushira.


Messi ati perezida w’ikipe yarambeshye kuko nashakaga umushinga mwiza utuma ikipe ikomeza gutsinda igatwara ibikombe ndetse nanjye nkakomeza kongera ibigwi muri Barcelona gusa ukuri nuko nta mushinga n’umwe wari uhari muzima ahubwo bahoraga bahisha imyobo nyamara badakemura ikibazo by’igihe kirekire none dore ingaruka.

Messi ati sinshaka kuva muri Barca kubera inkiko nzagenda nsoje amasezerano.


Byavugwaga ko Lionel Messi azajya mw’ikipe ya Manchester city akayisinyira imyaka 5 gusa akayikiniramo 3 indi 2 akazayikinira ikipe ya newyork city nayo iterwa inkunga n’abaherwe ba Manchester City gusa birangiye Barcelona itangaje ko azagenda amasezerano yasinye arangiye mu mwaka wa 2021.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here