Mu Bufaransa agahinda ni kenshi nyuma y’aho Umukambwe Pierre Cardin wanditse izina mu bijyanye no kwambika abihayimana yatabarutse afite imyaka 98

PARIS -Umufaransa Pierre Cardin wamenyekanye cyane mu kugurisha no gushushanya forme z’imyenda yo kudoda yatabarutse kuri uyu wakabiri afite imyaka 98, uru rupfu rw’uyu mukambwe wanditse izina rukaba rwarijije benshi.

Muzehe Cardin wamamaye mu kwambika abihayimana/photo reuters

Mu mwuga amazemo imyaka irenga 60 akora, Cardin yamenyekanye cyane kandi ashimwa na bagenzi be berekana imideli kubera ubucuruzi bwe butangaje. Uyu kandi yamenyekanye cyane ku ruhare rwe yagize mu gushushanya ibishushanyo by’imyenda yambarwa n’abihayimana mu gihugu cy’ubufaransa.

Cardin kandi yari umujyanama w’abashushanyaga nka Jean Paul Gaultier umenyerewe cyane mu gukora no kwerekana imideli.

Cardin niwe wabaye umucuruzi wa mbere wagurishije imyenda myinshi mu maduka mu mpera za 1950, kandi ni we wa mbere winjiye mu bucuruzi bwa za parufe, ibikoresho ndetse n’ibiribwa – nyuma byaje kwinjiza inyungu ku yandi maduka menshi y’imyambarire.

Cardin yavukiye hafi ya Venise ku ya 2 Nyakanga 1922, avukira ku babyeyi b’Abafaransa bakomoka mu Butaliyani, yize mu mujyi wa Saint Etienne. Atangira umwuga we yakoreye umudozi uri hafi ya Vichy afite imyaka 17

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here