Kuva igihe iyi inkuru y’ iyi mpanuka yamenyekaniye abantu bamaze kuyigwamo bamaze kuba 11. Abakomeretse ubu ni 16 harimo umugore ufite inda y’ibyumweru 22 wavunitse igufa ry’ukuboko.  Impanuka yabaye ahagana 6h40 na 7h20 mu Kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana avuga ko bakireba umubare nyawo w’abapfuye no kureba niba hari abagihumeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba yabwiye Umuseke ko bigoye kumenya neza umubare w’abo iriya mpanuka yahitanye kuko ubu bari gutabara abakirimo umwuka.

Ati “Ubu nibwo mpageze turimo turatabara abagifite akuka. Imibare y’abitabye Imana turayimenya hakeye gusa hari abo turi gukuramo bagihumeka.”

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko iriya coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Impanuka yabaye hagati ya saa 6h45 na 7h20 z’igitondo. Ababonye iriya modoka ita umuhanda bavuga ko yari ifite umuvuduko uri hejuru cyane.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi mu gitondo yatangaje ko abantu bishwe n’iriya mpanuka bari umunani, abandi 16 bakaba bakomeretse.

Avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana neza ariko ko umuntu acishirije yavuga ko yatewe n’umunaniro kuko ngo urebye igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo kare cyane.

Ati: “Kuba iriya modoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari ifite akagabanyamuvuduko {speed governor}, bigaragaza ko bishoboka cyane ko itirukaga ahubwo impanuka yaba yatewe no gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.”

SSP Ndushabandi yasabye abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare.

Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyaba cyateye impanuka, ngo inama yose yatangwa yaba ari ugucishiriza.

Ngo hari benshi mu bakomeretse bamerewe nabi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro Bikuru bya Kibuye.

Ngo hari benshi mu bakomeretse bamerewe nabi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro Bikuru bya Kibuye.

Uko imibare yerekana abahitanywe n’abakomereye muri iriya mpanuka:

Imodoka yari irimo abantu 27. Muri bo 13 boherejwe kwa muganga ahatandukanye

Indege ya RDF yajyanye abakomeretse mu bitaro bitandukanye

Barindwi bajyanywe mu Bitaro bya Faysal:

-Babiri bakomerete umutwe,

-Bane bakomereka mu gatuza,

-Umwe akuka amagufa yo mu mayunguyungu( uyu we ngo yahise arwara paralysis)

Batandatu boherejwe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali:

-babiri  bakutse igufa ryo mu ijigo( aho bita mu mashanya), Mu cyongereza ni Mandibular bone

-Umwe akomereka  cyane mu gituza,

-Umwe akomereka umutwe

-Abandi babiri bakomeretse ahantu hatandukanye

Abasigaye ku bitaro bikuru bya Kibuye ni bane:

-Umugore utwite inda y’ibyumweru bibiri wavunitse igufwa ry’akaboko

-Batatu bakomeretse mu buryo butandukanye ariko budakomeye cyane.

Kugira ngo indebe zigezwe kwa muganga byasabye ko haboneka abaganga batera ikinya benshi.

Imbangukiragutabara zatabaye zaturutse mu bitaro by’Akarere ka Rubavu biri mu murenge wa Gisenyi, Ibitabo by’i Murunda muri Rutsiro,  ibitaro bya Kibogora( muri Nyamasheke)  ibitaro bya Mugonero n’ibitaro bya Kirinda( mu Karere ka Karongi).


written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here