Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi(UNHCR) ndetse na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma u Rwanda ruzakira impunzi zizaturuka muri Libya, izahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano azatuma rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri uyu muryango, Tumukunde Hope. Hari kandi Komiseri wa AU ushinzwe Imibereho Myiza, Amira Elfadil n’Intumwa ya UNHCR muri AU, Cosmas Chanda.

Biteganywa ko izi mpunzi zizagera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere, zikazashyirirwaho inkambi y’agateganyo i Gashora mu Karere ka Bugesera. UNHCR ni yo izatera inkunga ku bizakenerwa byose kuri iyi nkambi.

Amakuru arambuye ni mukanya…

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here